Kirasa watozaga Kiyovu Sports yerekeje muri Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Nyakanga 2019 saa 12:56
Yasuwe :
0 0

Kirasa Alain wari Umutoza Mukuru wa Kiyovu Sports yagizwe Umutoza wungirije wa Rayon Sports ahabwa amasezerano y’umwaka umwe yashyizeho umukono kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23 Nyakanga 2019.

Rayon Sports yasinyishije Kirasa mu gihe yari imaze iminsi iri mu biganiro n’abandi barimo Mateso Jean de Dieu wa AS Kigali.

Nyuma y’uko iyi kipe yatwaye Shampiyona y’umwaka ushize ihisemo kugarura umutoza mukuru Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, ariko ntiyongere gukorana na mugenzi we, Wagner do Nascimento, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahisemo gushaka undi mwungiriza w’Umunyarwanda.

Kirasa Alain watozaga Kiyovu Sports ni we wahawe aka kazi mu gihe cy’umwaka umwe, akazafatanya na Robertinho mu gutoza iyi kipe izakina CAF Champions League guhera mu kwezi gutaha.

Umutoza Kirasa Alain watozaga Heroes FC mbere y’uko azanwa muri Kiyovu Sports nk’umwugiriza na Cassa Mbungo André wari umutoza mukuru mu mwaka w’imikino 2017/18, n’ubundi nta byangombwa bimwemerera kuba umutoza mukuru mu cyiciro cya mbere afite (guhera kuri licence B ya CAF).

Ubwo Cassa Mbungo yari amaze gutandukana na Kiyovu Sports mu Ukwakira 2018, Kirasa yasigaranye ikipe ayifasha kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, aho yatsinzwe na AS Kigali ibitego 2-1 mu gihe muri shampiyona yasoreje ku mwanya wa gatanu.

Rayon Sports yatangiye kwitegura Al- Hilal Club yo muri Sudani yatomboye mu ijonjora ribanza rya CAF Champions League.

Mu Nama y’Inteko Rusange y’abanyamuryango ba Kiyovu Sports yateranye ku Cyumweru, hari hemejwe ko bifuza kugumana abatoza barimo Kirasa Alain.

Rayon Sports iri mu biganiro kandi n’abarimo Lomami Marcel n’umutoza w’abazamu Maniraguha Claude ngo bazafatanye n’aba batoza.

Kirasa Alain watozaga Kiyovu Sports yerekeje muri Rayon Sports nk'umutoza wungirije
Kirasa watozaga Kiyovu Sports yasinye umwaka umwe nk'umutoza wungirije muri Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza