00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kipharma yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kiyovu Sports

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 5 Gicurasi 2021 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

Farumasi ya Kipharma yinjiye mu mupira w’amaguru itera inkunga mu by’ubuvuzi ikipe ya Kiyovu Sports, imwe mu zikunzwe n’abatari bake mu Rwanda kubera imyaka imaze ishinzwe.

Kuri wa 4 Gicurasi 2021 nibwo impande zombi zashyize umukono kuri aya masezerano y’umwaka, aho biteganyijwe ko Kipharma izajya ifasha Kiyovu Sports mu buvuzi bw’abakinnyi ibaha imiti ikoreshwa mu kuvura imvune.

Nubwo aya masezerano ari ay’umwaka umwe, impande zombi zavuze ko ashobora kongerwa bitewe n’umusaruro uzayavamo.

Umuyobozi Mukuru wa Kipharma mu Rwanda, Giancarlo Davite, yavuze ko gutera inkunga Kiyovu Sports biri muri gahunda nziza bafite yo gukunda umupira w’amaguru kandi bizeye ko nk’uko Kiyovu ifite abafana benshi ayo masezerano azatanga umusaruro ku buryo na nyuma y’uko umwaka w’imikoranire urangiye bashobora kuyongera.

Ku ruhande rwa Kiyovu Sports izajya yamamaza ibikorwa bitandukanye bya Kipharma birimo n’ibikorwa by’ibigo bibiri mpuzamahanga bikora ibijyanye n’amavuta y’ubwiza iyi farumasi ihagarariye mu Rwanda, aribyo Bio-Oil na Sebamed.

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvuyekure Juvénal, yavuze ko gukorana n’umufatanyabikorwa mushya by’umwihariko mu buvuzi bigiye gufasha ikipe kurushaho kugira ubuzima bwiza no kugabanya ibyo yatakazaga ku bikorwa byo kuvuza abakinnyi bayo mu gihe bagize ikibazo cy’imvune.

Ati “Icyo bizadufasha ni uko twajyaga dutanga amafaranga menshi mu bikorwa by’ubuvuzi n’ibindi bikoresho cyane cyane muri iki gihe abakinnyi bari bamaze igihe batari mu gikorwa cya siporo, turi kubona imvune nyinshi, turasabwa imiti myinshi niyo mpamvu twegereye Kipharma ngo tube twagirana ubufatanye hanyuma idufashe gukemura icyo kibazo cyo kubona imiti twajyaga dukoresha.”

Mvuyekure yashimangiye ko nubwo imikoranire hagati ya Kiyovu Sports na Kipharma idashingiye ku mafaranga afatika, ariko iyo urebye ibikorwa by’ubuvuzi ku bakinnyi bitwara amafaranga atari make. Yavuze ko abantu badakwiye kujya bashingira imikoranire ku mafaranga ahubwo ko na serivisi batanga byashoboka bagakorana buri umwe agatera imbere.

Ibi kandi yabishingiyeho asaba ko n’abandi bifuza gutera inkunga mu buryo butari ubw’amafaranga, imiryango ifunguye bitewe na serivisi umuntu atanga ndetse bikanagendana n’ibyo bo nk’ikipe bakenera umunsi ku munsi birimo, ibikorwa by’urugendo, guhana amakuru, gufungura, gukoresha internet n’ibindi.

Amasezerano agena ko mu gihe umukinnyi yagize ikibazo gikomeye nk’ukeneye kubagwa cyangwa kwitabwaho by’umwihariko ikipe ariyo izajya imwikurikiranira. Ikindi kandi ntabwo Kiyovu Sports izajya yambara ku myenda yayo Kipharma ahubwo izajya yamamazwa ku kibuga mu gihe yakiriye umukino ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Impande zombi zashyize umukono kuri aya masezerano y'ubufatanye azamara umwaka
Perezida wa Kiyovu Sports, Mvuyekure Juvénal yahawe impano n'umuyobozi wa Bio-Oil
Perezida wa Kiyovu Sports, Mvuyekure Juvénal yavuze ko gukorana n’umufatanyabikorwa mushya by’umwihariko mu buvuzi bigiye gufasha ikipe kurushaho kugira ubuzima bwiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .