Kimenyi yasimbuye Kwizera muri 11 b’Amavubi bahangana na Guinée

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 12 Ukwakira 2018 saa 03:48
Yasuwe :
0 0

Umunyezamu Olivier Kwizera yashyizwe ku ntebe y’abasimbura habanzamo Kimenyi Yves mu izamu ry’Amavubi akina na Guinée-Conakry.

Ni nyuma y’amakosa abiri yatumye u Rwanda rutakaza amanota atatu mu mukino rwatsinzwemo Côte d’Ivoire.

Umutoza Mashami Vincent yatangaje abakinnyi 11 babanza mu kibuga mu mukino uhuza Amavubi y’u Rwanda n’ikipe y’igihugu ya Guinée-Conakry bita Syli National kuri uyu wa Gatanu saa 18:30 kuri Stade du 28-Septembre mu Mujyi wa Conakry.

Mu bakinnyi bakoreshwa harimo Kimenyi Yves ubanza mu izamu ry’ikipe y’igihugu ku nshuro ya mbere mu mateka ye mu mikino y’amarushanwa ya CAF, kuko umukino yayikiniye ni umwe batsinzwe na Zanzibar muri CECAFA 2017.

Uyu munyezamu wa APR FC yafashe umwanya wa Olivier Kwizera usanzwe ukina muri Free State Stars yo muri Afurika y’epfo wakoze amakosa abiri yatumye Amavubi atsindirwa i Kigali 2-1 n’Inzovu za Côte d’Ivoire tariki 9 Nzeri 2018.

Nubwo yasabye imbabazi ntacyo byahinduye mu maso y’abatoza be barimo Thomas Higiro utoza abanyezamu.

Mu bandi bakinnyi batunguranye harimo Iranzi Jean Claude wafashe umwanya wa Yannick Mukunzi wari witwaye neza mu mukino Amavubi aheruka gukina.

Uyu kapiteni wungirije wa APR FC amaze amezi abiri atabanza mu kibuga mu mukino w’amarushanwa kuko ubwo aheruka ni mu mukino APR FC yasezerewemo na Mukura VS muri ½ cy’igikombe cy’Amahoro.

Iranzi arabanza hagati mu kibuga inyuma ya ba rutahizamu, umwanya aheruka gukinaho muri CHAN 2016.

Amavubi uyu munsi arayoborwa na Mugiraneza Jean Baptiste Migi kuko umwanya wa kapiteni Haruna Niyonzima mu busatirizi uyu munsi wafashwe na Jacques Tuyisenge utarakinnye umukino wa Côte d’Ivoire kubera imvune.

Abakinnyi 11 b’Amavubi babanza mu kibuga

Umukino rukumbi Kimenyi yabanje mu kibuga akinira Amavubi yatsinzwe na Zanzibar muri CECAFA 2017
Iranzi Jean Claude aheruka gukina inyuma ya ba rutahizamu muri CHAN 2016

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza