00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kimenyi na Muyango bagiye kwibaruka, bagiriwe inama na Anita Pendo

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 19 Nyakanga 2021 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amakuru yamenyekanye ko umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na Kiyovu Sports, Kimenyi Yves na Miss Muyango Claudine bagiye kwibaruka imfura yabo, aba bombi bagiriwe inama n’Umunyamakuru wa RBA, Anita Pendo yo kurinda umwana ugiye kuvuka.

Mu minsi mike ishize, ni bwo hamenyekanye inkuru ivuga ko Miss Muyango Claudine uheruka kwambikwa impeta na Kimenyi Yves, atwite inda y’imvutsi.

Mu kiganiro cya Radio Magic cyo muri iki gitondo, Anita Pendo usanzwe ari umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba wabigize umwuga, yagiriye inama Kimenyi na Miss Muyango bagiye kwibaruka imfura yabo kandi batarabana.

Ati “Umuntu ufite igice kidatekanye ni Muyango. Kimenyi narinde Muyango kuko akwiye kurindwa.”

Yakomeje agira ati “Nibafate amafaranga bakore ikintu cyose gishoboka gishyira imiryango yabo muri gahunda zabo. Ndabibwira Kimenyi cyane kuko ni we ufite urwo rufunguzo aka kanya.”

Impamvu yo kuvuga ibi, Anita yakomeje asobanura ko ari ibintu afiteho ubumenyi buhagije kuko nawe yabyaranye n’uwari umukunzi we, Nizeyimana Alphonse uzwi nka Ndanda wakiniye amakipe arimo AS Kigali FC.

Anita Pendo afite abana babiri b’abahungu. Mu magambo yakomeje gukoresha ubwo yavugaga ku rukundo rwa Kimenyi na Miss Muyango, yakomeje kugaragaza ko kitari igihe cyiza kuri aba bombi cyo guhita bibaruka nubwo umwana ari umugisha.

Aba bombi bivugwa ko bamaze imyaka ibiri babana mu nzu imwe nk’umugore n’umugabo. Nubwo muri Gashyantare 2021 Muyango yambitswe impeta na Kimenyi ariko nta wundi muhango w’ubukwe aba bombi barakora.

Kimenyi yamenyekanye mu makipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports no mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Ni mu gihe Miss Muyango Uwase we yamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda mu 2019. Icyo gihe yegukanye ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto.

Urukundo rw’aba bombi rwagiye ku mugaragaro muri Kanama 2019.

Inkuru bifitanye isano: https://mobile.igihe.com/imyidagaduro/article/miss-muyango-claudine-arakuriwe#.YPMkih0uGPk.whatsapp

Muyango ubona yishimiye ko agiye kwibaruka imfura ya Kimenyi Yves
Mu minsi ishize nibwo hasohotse ifoto igaragaza ko Miss Muyango atwite imvutsi
Muri Gashyantare 2021 Kimenyi yambitse impeta Miss Muyango amusaba kuzamubera umugore
Kimenyi na Miss Muyango ntabwo bahisha ko bakundana
Anita Pendo yagiriye inama Kimenyi na Muyango yo gukora ibishoboka byose bakazana imiryango yabo muri gahunda zose bari gutegura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .