Keisuke Honda wamamaye muri AC Milan agiye kwigisha umupira abana bo mu muhanda mu Rwanda

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 5 Ukuboza 2017 saa 12:19
Yasuwe :
0 0

Umuyapani, Keisuke Honda wakiniye amakipe atandukanye yo ku mugabane w’u Burayi arimo A.C. Milan yo mu Butaliyani, agiye gutangiza ibikorwa byo gufasha abana bo mu muhanda bo mu Rwanda bafite inzozi zo gukina ruhago.

Keisuke w’imyaka 31, yatangiye gukina umupira w’amaguru afite imyaka umunani gusa mu ikipe ya Settsu FC azamukira mu makipe y’ibigo by’amashuri atangira gukina nk’uwabigize umwuga mu 2004 mu ikipe ya Nagoya Grampus y’iwabo avamo mu 2007 ajya muri Venlose Voetbal Vereniging mu Buholandi ayivamo mu 2009 ayikiniye imikino 68 atsinda ibitego 24.

Yahise yerekeza mu Burusiya mu ikipe ya CSKA Moscow ayihesha igikombe cya shampiyona na bibiri by’igihugu mu 2014 yerekeza muri A.C. Milan yo mu Butaliyani kuri ubu akaba akina muri C.F. Pachuca yo mu cyiciro cya mbere muri Mexique.

Kuva mu 2007 uyu mukinnyi afatanyije na Se, Tsukasa Honda, batangije umushinga ugamije gufasha abana bakiri bato bafite inzozi zo kuzakina umupira w’amaguru bakaba bakorera mu bigo by’amashuri mu bigo bitandukanye birimo 70 byo mu Buyapani, bitatu byo mu Bushinwa, bibiri muri Cambodia na kimwe cyo muri Thailand.

Iki kigo gifite intego zo kuba gikorera mu bigo nibura 300 hirya no hino ku Isi mu mpera za 2018, cyatangiye ibikorwa byo muri Afurika mu bihugu bya Kenya na Uganda aho umwaka ushize Keisuke Honda ubwe yaje kubyitangiriza afasha abana b’impunzi n’abakene kwiga umupira.

Kuva mu Ukuboza 2017, ibi bikorwa bizatangira mu Rwanda ahazaza abatoza bavuye mu Buyapani bagafasha abana b’impunzi n’abakene bari hagati y’imyaka itandatu na 18 kumenya impano zabo no kwigirira icyizere. By’umwihariko abazagaragaza inyota yo gukina ruhago banayifitemo impano bakazafashwa mu buryo bwihariye.

Nk’uko bigaragara muri gahunda uyu mukinnyi afite z’igihe kirekire, harimo kuzakorana n’amakipe yigisha umupira muri Kenya na Uganda abana bazamutsemo bamwe bakoherezwa mu ikipe ya Soltilo Angkor yo muri Cambodia abandi bakajya mu ikipe ya SV Horn yo muri Austria bitewe n’uko bigaragaje bakaba banakomereza muri AC Milan.

Ibikorwa byo gutangira kwigisha umupira abana bo mu muhanda bo mu Rwanda bizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 09 Ukuboza 2017 ku Kicukiro mu muhango uzanitabirwa na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda ndetse n’abandi bayobozi bafite aho bahuriye na ruhago mu Rwanda.

Uyu mushinga mugari ugenzurwa n’ikigo cya ‘Honda Estilo’ gishinzwe gushakira amakipe uyu mikinnyi, uri kuba ku bufatanye na kimwe mu bigo bikomeye mu Buyapani mu gucuruza imodoka cyitwa Car-Tana aho cyamaze no kwinjira ku isoko ryo muri Afurika y’Iburasiraziba.

Umushinga wa Honda ufatwa nk’igikorwa cy’urukundo ariko kigamije kuzamura impano z’abana bo muri Afurika
Keisuke Honda ni we mukinnyi wa mbere ukomoka muri Aziya wambaye nimero 10 mu ikipe ya AC Milan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza