00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kazungu Claver ntakiri Umuvugizi wa APR FC

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 19 Nyakanga 2021 saa 12:06
Yasuwe :
0 0

Uwari Umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver ntakiri kuri uyu mwanya yari amazeho imyaka itanu nk’uko yabitangaje ubwe.

Mu 2016 ni bwo Ubuyobozi bwa APR FC bwashyizeho Umuvugizi w’iyi Kipe. Kazungu Claver usanzwe ari Umunyamakuru w’imikino, ni we wahawe uyu mwanya.

Kuri uyu wa Mbere, Ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo bwamenyesheje Kazungu ko atakiri muri izi nshingano nk’uko yabitangarije mu kiganiro cya Siporo cya RadioTv10 ‘Urukiko rw’Imikino‘.

Ati “Guhera uyu munsi ntabwo nkiri Umuvuguzi wa APR FC. Ndashimira iyo myaka maze ndi Umuvugizi wa APR FC, kuri icyo cyizere bangiriye. Nabaye Umuyobozi ntabikekaga. Nabaye Umuvugizi ntabihisemo kuko baricaye bampitamo.“

Kazungu yakomeje avuga ko nta wundi wigeze ahabwa umwanya yari afite ariko avuga ko uzashyirwaho wese bitamureba kuko we atakiri umukozi wa APR FC.

Mu mpinduka ziherutse kuba kuri RadioTv10, zasize Kazungu ari we ugizwe Umuyobozi w’Ibiganiro cya Siporo muri iki kigo.

Yakoze ku bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Contact FM, City Radio na Radio1.

Kazungu Claver ubu ni umukozi wa RadioTv10

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .