{Nyuma y’amezi 8 atorewe kuyobora Kiyovu Sports asimbuye Sendege Norbert wari wakuweho n’itegeko ryabuzaga abayobozi bakuru kuyobora amashyirahamwe, Kayumba Jean Pierre yeguye ku mpamvu "bwite".}
Aganira na IGIHE, Kayumba yavuze ko kubera imirimo afite ubu ituma ajya hanze y’igihugu cyane yasanze atabibangikanya no kuyobora Kiyovu Sports ayisigira Depite Mukakibibi Saidath, wari umwungirije.
Yagize ati “ Imirimo ndigukora ntinyemerera no gukomezanya na Kiyovu Sports, ubu Hon. Saidath wari Visi-Perezidante niwe uri kuyiyobora by’agateganyo.”

Kayumba avuga ko ibibazo by’amikoro byavugwaga muri Kiyovu Sports ataribyo bitumye ava muri iyi kipe yarangije ku mwanya wa gatanu wa shampiyona kuko nta deni bari bagifite.
Mbere y’uko bakina imikino ya ¼ y’igikombe cy’Amahoro, Kanyankole Gilbert “Yaounde” wari umutoza wayo nawe yareguye isigaranwa na Munyaneza Ashilaf “Kadubiri” isezererwa na APR FC muri ½.
Uyu muyobozi wa Kiyovu Sports avuga ko hari ikipe nziza ariko abakunzi bayo basabwa kuyiba hafi no gushyira hamwe ngo itere imbere dore ko iheruka igikombe cya shampiyona mu 1993.

Abajijwe ku isomo akuye muri iyi ikipe, Kayumba avuga ko Kiyovu Sports idakwiye kwibanda ku bakinnyi bafite amazina bahenze ahubwo yakubakira ku bakinnyi bakiri bato bazi indangagaciro za Kiyovu Sports.
Kayumba avuga ko asize bongereye amasezerano n’akarere ka Nyarugenge yo gukomeza kubatera inkunga nubwo mu 2013-2014 itabonekeraga igihe byatumye Kiyovu Sports yijandika mu myenda myinshi. Ngo aya masezerano mashya arasinywa mu ntangiriro z’iki Cyumweru.
Ariko kandi ngo yababajijwe no kuba Kiyovu Sports yakoresheje imbaraga mu kwiyubaka ikagura abakinnyi bakomeye ariko ikaba iya gatanu mu gihe yayihaga amahirwe yo gutwara igikombe.

Kayumba Jean Pierre asize Kiyovu Sports idafite umutoza dore ko Nshimiyimana bavuganye akamara icyumweru ayitoza yasinye imyaka ibiri muri AS Kigali, abakinnyi benshi barangije amasezerano bajya muri Mukura VS na Vital’o y’i Burundi.
Ahazaza ha Kiyovu Sports ntiharahishurwa mu gihe na Depite Mukanoheli Saidath waragijwe iyi kipe amategeko y’u Rwanda atamwemerera kuyobora ishyirahamwe cyane ko ari umuyobozi mu rwego rureberera rubanda.




Ibitekerezo 0