00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayiranga Baptiste yongeye kugirwa umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Kamena 2021 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko Kayiranga Baptiste usanzwe ari Umuyobozi wa Tekinike ari we uzatoza imikino ibiri isigaye ngo Shampiyona y’umwka w’imikino wa 2020/21 irangire.

Rayon Sports nta mutoza mukuru ifite nyuma y’isezera ry’Umunya-Congo, Guy Bukasa, ku wa Gatatu w’iki cyumweru, aho yajyanye na Guy Bakila wari umwungirije.

Ibicishije kuri Twitter, Rayon Sports yagize iti “Kayiranga Jean Baptiste yagizwe Umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports nyuma y’iyegura rya Guy Bukasa ku wa Gatatu. Imikino ibiri ya Shampiyona isigaye, izatozwa n’umunyabigwi wacu Kayiranga.”

Rayon Sports iheruka gutsindwa na APR FC igitego 1-0, ibura amahirwe yo kuzasohokera u Rwanda mu mwaka utaha w’imikino, isigaje imikino ibiri izahuramo na Rutsiro FC ku wa 19 Kamena n’uwa Espoir FC uzaba ku wa 22 Kamena 2021.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru, ifite amanota atanu ku mwanya wa kane mu cyiciro cy’amakipe umunani ahataniye igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka. AS Kigali na APR FC ni zo iziri imbere n’amanota 13 mu gihe Espoir FC ifite amanota arindwi ku mwanya wa gatatu.

Ni ku nshuro ya kabiri Kayiranga Baptiste agizwe umutoza w’agateganyo muri Rayon Sports. Byaherukaga ubwo yatozaga umukino wo kwishyura wa Al-Hilal Club mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League ndetse n’Irushanwa ry’Agaciro 2019 nyuma y’igenda ry’ Umunya-Brésil Roberto Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ muri Kanama 2019.

Kayiranga ari muri Rayon Sports nk’Umuyobozi wa Tekinike ushinzwe ikipe yayo y’abato kuva muri Kanama 2019, avuye muri SEC Academy yatozaga mu cyiciro cya kabiri.

Ubwo yahabwaga izo nshingano, hari ku nshuro ya kane ayisubiyemo dore ko yayiherukagamo mu mwaka w’imikino wa 2014/15 ubwo yasimburaga Andy Mfutila wari umaze imikino 10 adatsinda.

Yayitoje kandi kuva mu 2000 kugera mu 2005, ayisubiramo mu 2007 kugera mu 2010.

Uyu mugabo ukomoka i Murambi muri Rwamagana, yakiniye Ikipe y’Abana y’i Gikondo na APE Rugunga, aho nyuma y’imyaka ibiri gusa yahise abengukwa na Rayon Sports ndetse yari mu ikipe yasezereye Al-Hilal Club muri CAF Winners Cup mu 1994.

Mu 1996, yagiye muri Tunisia, akinira Avenue Sportif de la Marsa imyaka ibiri mbere yo kugaruka muri Rayon Sports.

Nyuma yo guhagarika gukina mu 2000, yabaye umutoza wungirije Buuni Safari ‘Brésilien’ na Raoul Shungu mbere y’uko akora amahugurwa y’ubutoza mu Budage, aho yavuye agaruka muri Rayon Sports yahesheje Igikombe cya Shampiyona nk’Umutoza Mukuru mu 2004 n’igikombe cy’Amahoro mu 2005.

Yatoje kandi AS Kigali, Kiyovu Sports, Gicumbi FC, Mukura VS, Pépinière FC, Amavubi makuru, U-20, Amavubi y’Abagore na Alliance Sports Club yo muri Tanzania.

Kayiranga Baptiste yongeye kugirwa umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports
Kayiranga yaherukaga kugirwa umutoza w'agateganyo wa Rayon Sports muri Kanama 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .