00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Benzema ashobora gufungwa imyaka 5

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 20 Ukwakira 2021 saa 01:45
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu wa Real Madrid, Karim Benzema, ntiyagaragaye mu rukiko ku munsi wa mbere w’urubanza ruzamara iminsi itatu, aho akurikiranyweho gukoresha abandi ngo bake amafaranga uwo bahoze bakinana mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Mathieu Valbuena, ngo adashyira hanze amashusho y’ubusambanyi agaragaramo.

Muri uru rubanza rwatangiye kuri uyu wa Gatatu, abunganira Benzema bavuze ko uyu mugabo w’imyaka 33 atabashije kuboneka kubera akazi. Umwunganizi wa Valbuena yavuze ko ababajwe no kubura kwe.

Karim Benzema yagaragaye mu mukino Real Madrid yatsindiyemo Shakhtar Donetsk ibitego 5-0 i Kyiv ku wa Kabiri mu gihe ikipe ye izongera guhura na FC Barcelone ku Cyumweru muri Shampiyona ya Espagne.

Abandi bantu bane bareganwa na Benzema bagaragaye mu rukiko. Bose bakurikiranyweho ibyaha bihanishwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 75€.

Nk’uko bigaragazwa n’inyandiko zashyizwe hanze n’ubushinjacyaha, mu 2015, Valbuena yahamagawe n’umuntu atazi ubwo yari mu myitozo y’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa.

Uwamuhamagaye yashakaga ko bumvikana ku mashusho yagaragayemo akora imibonano mpuzabitsina, ariko ibyo bikaba hari undi muntu yizeye ubigizemo uruhare.

Aho kubyemera, Valbuena yitabaje polisi. Nyuma yaho kandi, avuga ko yahamagawe na none, akanohererezwa ubutumwa n’abantu atazi, bamusaba ko bakemura ikibazo, akabishyura ibihumbi 100€.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo abashinjacyaha b’Abafaransa batangaje ko Karim Benzema ashobora kugezwa imbere y’ubutabera mu gihe ubwo iperereza ryatangiraga, uyu mukinnyi yahakanye ibyo ashinjwa.

Benzema n’abamwunganira bakunze kugaragaza ko uruhare yagize muri iki kibazo rwari rugamije gufasha Valbuena, bitari ugufatanya n’abamusabaga amafaranga.

Uyu mugabo aramutse ahamwe n’ibi byaha, ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka itanu.

Kuva iperereza ryemewe ritangiye mu Ugushyingo 2015, Benzema yahise ahagarikwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ndetse ntiyakiniye iki gihugu muri Euro 2016 no mu Gikombe cy’Isi cya 2018.

Nyuma y’imyaka itanu, muri Gicurasi uyu mwaka, ni bwo yagaruwe mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yakinnye EURO 2020 ndetse aheruka gutwarana na yo irushanwa rya UEFA Nations League mu cyumweru gishize.

Karim Benzema ukurikiranyweho gusaba amafaranga kubera amashusho y'ubusambanyi, ntiyagaragaye mu rubanza
Benzema na Valbuena bakinanaga mu Ikipe y'u Bufaransa mu 2015

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .