Karekezi Olivier yasutse amarira ku mva ya Ndikumana Katauti

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 4 Ukuboza 2017 saa 03:26
Yasuwe :
0 0

Karekezi Olivier akiva mu gihome yagiye gusura imva y’inshuti ye Ndikumana Hamad Katauti atabashije guherekeza bwa nyuma.

Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza wungirije wa Rayon Sports yatabarutse mu ijoro ryo ku itariki ya 14 Ugushyingo 2017 azize urupfu rutunguranye ndetse kugeza ubu abaganga ntibaratangaza icyamuhitanye.

Urupfu rwa Katauti rwakurikiwe n’ifungwa rya Karekezi Olivier bafatanyaga gutoza ikipe ya Rayon Sports. Karekezi yafunzwe ku itariki ya 15 Ugushyingo 2017, yari akurikiranyweho ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabukanga.

Karekezi Olivier ntiyabashije gushyingura Katauti wari inshuti ye magara. Agifungurwa yagiye i Nyamirambo ahitwa mu Gatare aho Katauti ashyinguwe aramwunamira. Karekezi akigera ku mva ya Katauti yagaragaje gucika intege ndetse kwihangana byamunaniye aca bugufi ararira.

Karekezi [wari inshuti ya hafi cyane ya Katauti] yagiye gusura imva ye nyuma y’ibyumweru bibiri Irene Uwoya Oprah [wahoze ari umugore wa Katauti], umwana we Ndikumana Krish ndetse na nyina na bo bagiye kunamira uyu mugabo batashije gushyingura.

Katauti yashyinguwe Karekezi Olivier ari mu buroko
Niwin Sorlu, umugore wa Karekezi Olivier yari mu kivunge cy'abasezeye bwa nyuma Katauti

Oprah na we ntiyashyinguye Katauti asura imva ye nyuma

Oprah Uwoya n'umwana we Krish Ndikumana basuye imva ya Katauti
Bunamiye Katauti uherutse kwitaba Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza