Kwamamaza

Kanyankore yahamagaye 26 bazakina na Ghana barimo 11 ba APR FC

Yanditswe kuya 22-08-2016 saa 07:37' na Manzi Rema Jules


Kanyankore Gilbert ‘Yaoundé’ wahawe gutoza ikipe y’igihugu, Amavubi nyuma yo kwirukanwa kwa Jonathan Mckinstry mu cyumweru gishize, yahamagaye abakinnyi 26 azakoresha ku mukino u Rwanda ruzasuramo Ghana tariki 3 Nzeli 2016 usoza iyo mu itsinda H mu guhatanira itike y’igikombe cya Afurika cya 2017.

Ni urutonde rwagaragayemo impinduka nyinshi kuko rutagararagaraho abakinnyi basanzwe bamenyerewe by’umwihariko abakina ku mugabane w’u Burayi.

Mu bakinnyi bashya bahamagawe bagiye kugaragara bwa mbere mu ikipe y’Amavubi barimo Iradukunda Eric (AS Kigali), Nsabimana Aimable (APR FC), Nkizingabo Fiston (APR FC), Niyonzima Olivier ‘Sefu’ (Rayon Sports), na Twizerimana Onesme wa APR FC.

Uretse abakinnyi bane bakina hanze y’u Rwanda barimo Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ (Azam FC, Tanzania), Kapiteni Haruna Niyonzima (Yanga, Tanzania) Jacques Tuyisenge (Gor Mahia,Kenya) na Sugira Ernest (AS Vita, DR Congo) bitabajwe na Kanyankore kuri uyu mukino utagize byinshi uvuze kuko Amavubi yamaze gutakaza amahirwe yose yo kujya mu gikombe cy’Afurika, uyu mutoza yahamagaye abakinnyi 11 ba APR FC, bane ba Rayon Sports, babiri ba AS Kigali na babiri ba Police FC.

Amavubi yavuye mu rugamba rwo guhatanira iyi tike ubwo yatsindwaga n’Ibirwa bya Maurice igitego 1-0 muri Werurwe, bihumira ku mirari rutsinzwe 3-2 na Mozambique i Kigali muri Kamena.

Iyi kipe igomba gutangira imyitozo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kanama nimugoroba izajya icumbika kuri La Palisse Hotel i Nyandungu.

Abakinnyi 26 bahamagawe:

Abazamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sports), Ndoli Jean Claude (AS Kigali) na Hategikimana Bonheur (SC Kiyovu)

Ba myugariro: Rusheshangoga Michel (APR Fc), Iradukunda Eric (AS Kigali), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Ndayishimiye Celestin (Police FC), Rugwiro Herve (APR FC), Usengimana Faustin (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports) na Nsabimana Aimable (APR Fc)

Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste (Azam FC, Tanzania), Mukunzi Yannick (APR FC), Niyonzima Haruna (Yanga,Tanzania), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Buteera Andrew (APR FC), Bizimana Djihad (APR FC), Nshuti Dominique Savio (Rayon Sports), Nkizingabo Fiston (APR FC), Habimana Yussuf (Mukura VS) na Niyonzima Olivier (Rayon Sports)

Ba rutahizamu: Twizeyimana Onesme (APR FC), Usengimana Danny (Police FC), na Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya) na Sugira Ernest (AS Vita, DR Congo)

Amavubi agiye guhangana na Ghana yamaze gukatisha itike yo kujya mu gikombe cya Afurika

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved