Kanyankore ashobora kurara asezerewe muri APR FC

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 6 Nzeri 2016 saa 02:03
Yasuwe :
0 0

Kanyankore Gilbert Yaoundé wari wagizwe umutoza mukuru wa APR FC muri Nyakanga uyu mwaka ashobora gusezererwa nyuma y’iminsi mike ahagaritswe gukoresha imyitozo mu ikipe kuri ubu ifitwe na Yves Rwasamanzi wari umutoza wungirije.

Aya makuru akomeje gutangazwa ku isezererwa ry’uyu mutoza yaba afitanye isano no kuba ikipe y’Ingabo z’Igihugu itaritwaye neza mu mikino ya gisirikare yabereye mu Rwanda mu kwezi gushize, igikombe cyegukanywe na Ulinzi Stars yo muri Kenya.

Kanyankore yagizwe umutoza wa APR FC tariki 27 Nyakanga 2016 agomba gufatanya na Yves Rwasamanzi nk’umwungirije ndetse na Mugisha Ibrahim nk’umutoza w’abazamu.

Kuva icyo gihe yatangiye gukoresha imyitozo ndetse ategura ikipe yitabiriye imikino ya gisirikare yabereye i Kigali kuva tariki 5 kugeza 18 Kanama 2016.

Mu nshingano yari yahawe zirimo no guhesha APR FC igikombe yaherukaga kwegukana igikuye i Kampala muri Uganda mu mwaka ushize.

Ibi ntiyabigezeho kuko yatangiye irushanwa ikipe ye itsindwa igitego 1-0 na Ulinzi Stars yo muri Kenya ari nayo yaje kwegukana igikombe. Nyuma y’aho Kanyankore n’abasore be bananiwe gutsinda ikipe ya Tanzania ibitego bibiri ku busa basabwaga ngo batware igikombe. Uyu mukino wa nyuma warangiye APR FC itsinze igitego kimwe ku busa.

Kuva ubwo umutoza Kanyankore ntiyongeye kugaragara mu bikorwa bya APR FC ndetse n’imyitozo ikoreshwa na Yves Rwasamanzi amakuru akavuga ko uyu mutoza wanyuze mu makipe nka Rayon Sports, Kiyovu Sports na Les Citadins (yivanze na Renaissances FC ihinduka AS Kigali) mu Rwanda ashobora kuba yaramaze guhagarikwa ndetse iyi kipe ikaba ibiganiro bigeze kure n’umutoza mushya w’umuzungu ushobora kuyizamo mbere ya shampiyona y’umwaka utaha.

Mu kiganiro na IGIHE Kanyankore yavuze ko ari i Kigali ariko ibyo kuba azakomeza gutoza APR FC nta cyo yabivugaho kuko nta muntu uramusezerera.

Ati “Ndi umutoza wa APR FC kugeza uyu munsi ariko ejo mwakumva ibindi. Nta muntu wansezereye ibindi muzaba mubimenya.”

Twagerageje kuvugisha umuvugizi w’iyi kipe, Kazungu Claver ntibyakunda.

Amakuru agera ku IGIHE ni uko uyu mutoza ashobora no gusezererwa muri APR FC atayitoje muri shampiyona ari cyo yari yazaniwe, ibintu byaba bimubayeho ubugira kabiri nyuma yo guhabwa gutoza Amavubi ku mukino wa Ghana ndetse agahamagara abakinnyi yari gukoresha ariko akirukanwa nyuma y’iminsi ine ahawe izo nshingano.

Kanyankore(wambaye ingofero) yerekanwa nk'umutoza mukuru wa APR FC n'abo bagombaga gufatanya
Kanyankore ashobora kwirukanwa umwaka yari yahawe wo gutoza utarangiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza