Kagere Meddie yarahiriye kuba Umunyarwanda aherekejwe n’abarimo Jules Sentore (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 24 Mata 2018 saa 01:17
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu wa Gor Mahia yo muri Kenya, Meddie Kagere, yarahiriye guhabwa ubwenegihugu nk’Umunyarwanda mu muhango yaherekejwemo n’abantu batandukanye barimo na Jules Sentore wo mu muryango yashatsemo.

Iki gikorwa cyabereye ku Biro by’Akarere ka Nyarugenge ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 24 Mata 2018. Indahiro ya Kagere Meddie yo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda yakiriwe na Meya w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba.

Ubuyobozi bwamusabye kuba Umunyarwanda wubaha akanagendera ku mategeko y’igihugu. Yasobanuriwe inshingano afite nk’undi muturage uwo ari we wese ndetse n’uburenganzira bwe, yikiriza ko yemeye kuba Umunyarwanda.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’uyu muhango, Kagere yavuze ko yishimiye kuba ahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda ashimangira ko zari inzozi ze kuva kera kuko yifuzaga kuba Umunyarwanda wuzuye. Yiyemeje gufatanya n’abandi kubaka igihugu by’umwihariko akagiteza imbere binyuze mu mwuga we wo gukina umupira w’amaguru.

Yagize ati “Ndashimira Imana, kuba ibi bigezweho. Ubusanzwe umuntu avuka atazi aho ari bube, ubu nziko hano ari ho mu rugo, ubundi navukiye muri Uganda ariko ntabwo nari nziko mu rugo ari inaha. Mbere y’uko mbona ubwenegihugu bw’u Rwanda nararukunze kandi hari abo twaganiraga nkababwira ngo ‘Umunsi umwe nzaba Umunyarwanda, ni igihugu nkunda.’”

Yongeyeho ati “Byaciye mu nzira zikomeye, ntabwo nacitse intege nakomeje kureba uko nabigeraho, nkabaza n’abantu bakambwira ibikenewe ngomba gukora kugira ngo mbone ubwenegihugu. Ubu nanjye mbaye Umunyarwanda wujuje ibyangombwa ijana ku ijana, ni ukuvuga ngo ngiye gufatanya n’igihugu, ibyo nkenewemo njye mbikora.”

Yavuze ku makuru y’uko yaba ashobora kwerekeza muri APR FC avuga ko nk’uko ikunze kugendera ku murongo wo kwakira Abanyarwanda gusa na we yamaze kuzuza ibyo bisabwa bityo akaba yakwinjira mu ikipe iyo ari yo yose yo mu gihugu nta nkomyi cyangwa inkomanga afite ku mutima.

Ku bijyanye n’irushanwa rya CAF Confederation Cup ikipe ya Gor Mahia asanzwe akinira irimo ndetse ikaba ihuriye mu itsinda rimwe na Rayon Sports yo mu Rwanda n’andi makipe arimo Young Africans (Tanzania) na USM Alger (Algeria) zombi ziheruka icyo gikombe yavuze ko intego ya mbere bafite ari ukwitwara neza bakarenga amatsinda bakagera ku mukino wa nyuma byanashoboka bakegukana n’igikombe.

Yarahiriye kuba Umunyarwanda aherekejwe n’abarimo Jules Sentore

Mu muhango wo kurahirira guhabwa ubwenegihugu, Kagere Meddie yari aherekejwe n’abarimo umugore we witwa Waitwao Oda, Jules Sentore wanamusinyiye n’abandi batandukanye mu nshuti n’umuryango.

Jules Sentore yabwiye IGIHE ko yamuherekeje nk’umwe mu bo mu muryango yashatsemo. Ati “Yashatse mu muryango wacu, kuba twagombaga kuba muri iki gikorwa numva ari inshingano zacu. Twabyishimiye cyane kuko ni igikorwa hashize igihe kinini ashaka kandi natwe twumvaga ko ari ibintu bikwiriye. Turabyishimiye muri make.”

Kagere yagombaga kurahira mu masaha ya mu gitondo ku wa Mbere, tariki 23 Mata 2018, mu Karere ka Nyarugenge ariko agira ikibazo cy’indege imuvana i Entebbe muri Uganda, aho yageze avuye muri Kenya agasanga iyagombaga kumugeza mu Rwanda yahinduriwe amasaha. Yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku mugoroba.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Uganda yatangiye gukina muri Shampiyona y’u Rwanda mu 2006 muri ATRACO FC, ayivamo ajya muri Kiyovu Sports, aca muri Mukura VS, akinira Police FC na Rayon Sports, anahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi mu 2011, ayikinira imikino irenga 34, atsindamo ibitego 11.

Nubwo yari mu bakinnyi bahagaze neza, mu 2014 yambuwe ubwenegihugu kimwe n’abandi benshi byavugwaga ko bari barabubonye bitubahirije amategeko ariko ahita anyura mu nzira zasabwaga mu 2015 kugira ngo yongere abuhabwe ndetse abashe kuba yasubira mu Ikipe y’Igihugu. Ubusabe bwe bwasubijwe nyuma y’imyaka ine.

Rutahizamu wa Gor Mahia yo muri Kenya, Meddie Kagere, yarahiriye guhabwa ubwenegihugu nk’Umunyarwanda
Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, ashyikiriza Meddie Kagere icyemezo cy’uko ari Umunyarwanda
Meya w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, asobanurira Kagere Meddie zimwe mu nshingano n'uburenganzira bwe nk'Umunyarwanda
Indahiro ya Kagere Meddie yakiriwe na Meya w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba
Jules Sentore asinya nk'umwe mu baherekeje Kagere Meddie arahirira kuba Umunyarwanda
Kagere aririmba "Rwanda Nziza", indirimbo yubahiriza igihugu
Kagere ni rutahizamu ngenderwaho muri Gor Mahia yo muri Kenya
Kagere Meddie n'umugore we witwa Waitwao Oda
Kagere Meddie yarahiriye kuba Umunyarwanda aherekejwe n’abarimo Jules Sentore
Yagaragaje ko yishimiye kongera guhabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda
Yari afite akanyamuneza ko yongeye guhabwa Ubwenegihugu bw'u Rwanda
Byari ibyishimo ku bamuherekeje arahirira kuba Umunyarwanda
Nyuma y'uyu muhango hafashwe ifoto y'urwibutso
Yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu azakenerwaho no mu Ikipe y'Igihugu Amavubi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza