Kagere Meddie yabaye umukinnyi wa gatanu ukina hanze wageze mu Amavubi (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Werurwe 2021 saa 08:35
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu wa Simba SC yo muri Tanzania, Kagere Meddie, yaraye yiyongereye ku bandi bakinnyi bane bakina hanze bamaze kugera mu mwiherero w’Amavubi ari kwitegura imikino ya Mozambique na Cameroun izaba mu mpera z’uku kwezi.

Kagere Meddie yageze i Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatanu saa kumi n’ebyiri n’igice, ahita akomereza i Nyamata, aho Amavubi acumbitse muri La Palisse Hotel.

Uyu mukinnyi usatira izamu, wari kumwe na Simba SC mu mikino Nyafurika y’amatsinda ya CAF Champions League, yahise yishyira mu kato mu gihe agitegereje ibisubizo by’ibizamini bya COVID-19 yakorewe. Gusa, byitezwe ko atangira gukora imyitozo kuri uyu wa Gatandatu mu gihe byagaragaza ko ari muzima.

Kagere yabaye umukinnyi wa gatanu ukina hanze witabiriye ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu, inyuma ya Niyonzima Haruna ukina muri Tanzania na Nirisarike Salomon ukina muri Armenia, bombi bageze i Kigali ku wa Mbere, Rubanguka Steven wavuye mu Bugereki ku wa Gatatu na Mukunzi Yannick wahageze ku wa Gatanu mu gitondo avuye muri Suède, akanakora imyitozo ku mugoroba.

Kuri ubu, umukinnyi usigaye utegerejwe mu Amavubi ni umunyezamu wa Tusker FC muri Kenya, Mvuyekure Emery, biteganyijwe ko azagera i Kigali ku Cyumweru saa tanu n’igice.

Ikipe y’Igihugu ikomeje imyitozo, izakina idafite Rwatubyaye Abdul ukina muri Macedonia na Muhire Kevin ukina muri Oman, kuri iyi nshuro batemerewe n’amakipe yabo kwitabira ubutumire bitewe n’ingamba zo kwirinda COVID-19 ziri muri ibyo bihugu, cyane ku minsi bamara mu kato bavuye gukinira Amavubi.

U Rwanda ruzabanza kwakira Mozambique ku wa Gatatu tariki ya 24 Werurwe mbere yo gusura Cameroun ku wa 30 Werurwe 2021.

Mu gihe hasigaye imikino ibiri yo mu matsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021, u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma mu itsinda F n’amanota abiri. Mozambique na Cap-Vert binganya amanota ane mu gihe Cameroun ifite 10 ku mwanya wa mbere.

Kagere Meddie yahise yerekeza mu mwiherero w'Amavubi i Nyamata nyuma yo kugera i Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatanu
Yapimwe umuriro akigera kuri hoteli
Rutahizamu Meddie Kagere agomba gutegereza ibisubizo bya COVID-19 ari mu kato, mbere yo gutangira imyitozo
Mukunzi Yannick yageze i Kigali ku wa Gatanu mu gitondo, ku mugoroba akorana n'abandi i Nyamirambo
Rubanguka Steve ukina mu Bugereki, ari gukorana n'abandi nyuma yo kugera i Kigali ku wa Gatatu
Kapiteni w'Amavubi, Niyonzima Haruna, na Nirisarike bakorana n'abandi kuva ku wa Kabiri
Byiringiro Lague mu myitozo yo ku wa Gatanu yakozwe mu mvura
Mutsinzi Ange ni umwe mu bashobora kuzavamo uziba icyuho cya Rwatubyaye Abdul

Amafoto: FERWAFA


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .