Johnson Bagoole wakinnye muri APR FC na Rayon Sports yitabye Imana

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 21 Kamena 2018 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Umunya-Uganda Johnson Bagoole wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports, APR FC ndetse na Atraco FC (yasenyutse) yitabye Imana ku wa 21 Kamena 2018.

Johnson Bagoole wari umaze igihe arwaye, yaguye mu Bitaro by’icyitegererezo by’Akarere biri mu Mujyi wa Lira muri Uganda, nyuma y’umunsi umwe avanywe mu gace ka Makindye muri Kampala aho yari amaze ukwezi kurenga avurirwa Malaria. Yahitanywe n’indwara ya mugiga “Crytococal Meningitis”.

Urupfu rwa Johnson “JohnyBagz” Bagoole w’imyaka 38 wakiniye Uganda Cranes, rwababaje abantu benshi barimo abo bakinanye n’abamubereye abayobozi.

Simon Musoke bakinanye muri Bukavu Dawa FC yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangarije Kawowo Sports ati “Ni inkuru ibabaje ko intare yagiye. Twabuze Johnson Bagoole nyuma y’umunsi umwe ari mu bitaro.”

Rayon Sports ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje ko yababajwe n’urupfu rwa Bagoole.

Ubu butumwa bugira buti “Imitima yacu yifatanyije na we muri iki gihe cy’agahinda. Nta magambo yagaragaza uko tubabajwe no kukubura.”

Johnson Bagoole wabaye umukinnyi mwiza wo hagati mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba. Yatangiye kwigaragaza ari muri Iganga Town Council FC, anyura muri Express FC.

Mu Rwanda yanyuze mu makipe arimo APR FC, Atraco Fc na Rayon Sports yanafashije kwegukana igikombe cya shampiyona mu 2013. Yanyuze muri Kenya muri Sofapaka, ahava ajya muri RDC muri AS Vita Sports Club na Bukavu Dawa yasorejemo umupira w’amaguru.

Mu ikipe y’igihugu ya Uganda Cranes, yahamagawe inshuro 20 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika n’icy’Isi.

Rayon Sports yababajwe n'urupfu rwa Bagoole Johnson witabye Imana
Johnson Bagore yanyuze muri Rayon Sports
Johnson Bagoole yakinnye muri Sofapaka FC, anayibera Kapiteni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza