Jimmy Mulisa yiteguye kuba umutoza wungirije muri APR FC, iramutse izanye umukuru

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 10 Kanama 2017 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Umutoza mukuru wa APR FC, Jimmy Mulisa yatangaje ko mu gihe ubuyobozi bwe buzashima kumuzaniraho undi mutoza mukuru nta kibazo azagira cyo kuba uwungirije.

Umwaka ushize APR FC yatozwaga na Jimmy Mulisa afatanyije na Yves Rwasamanzi, yegukanye igikombe cy’Amahoro ariko itakaza icya shampiyona yari imaze imyaka itatu yikurikiranya yegukana gitwarwa na mukeba Rayon Sports.

Umwaka wa shampiyona urangiye ubuyobozi bw’iyi kipe bwafashe icyemezo cyo kutongerera Yves Rwasamanzi amasezerano yerekeza muri Marines FC y’i Rubavu gusimbura Nduhirabandi Abdulkalim bita Coka wasezeye.

Kugeza ubu Jimmy Mulisa ni we watangiranye imyitozo n’abakinnyi biganjemo abashya gusa na we asigaranye amasezerano y’amezi abiri gusa ndetse biravugwa ko iyi kipe ishobora kuzana umutoza mukuru w’umuzungu.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, uyu mutoza wanabaye umukinnyi ukomeye yatangaje ko kugeza ubu nta kintu ubuyobozi buramutangariza niba hari undi mutoza mukuru uzaza gusa we ngo yiteguye no kuba yakungiriza.

Yagize ati “Akazi ni akazi. Nta kandi kazi mfite, babikoze (kuzana umutoza mukuru) nabyemera nta kibazo.”

Mulisa yagizwe umutoza mukuru wa APR FC mu Ugushyingo 2016 asimbuye Kanyankore wari wayihawe agatoza imikino itegura shampiyona n’iya gisirikare yabereye i Kigali ariko akirukanwa nta mukino wa shampiyona atoje.

Uyu mugabo wanakiniye APR FC akayigiriramo ibihe byiza, yanatoje Sunrise FC mbere yo guhabwa imirimo itandukanye muri Ferwafa nko kuba umuyobozi wungirije ushinzwe tekinike ndetse no kungiriza mu ikipe y’igihugu,Amavubi.

Umukino wa mbere muri APR FC yawutoje tariki 2 Ukuboza 2016 ahura na Etincelles FC ayitsinda ibitego 2-1. Kuva ubwo yatoje imikino 28 atsinda 13 anganya 11 atsindwa kane muri shampiyona.

Twagerageje kuvugana n’Umunyamabanga mukuru w’iyi kipe y’ingabo z’igihugu, Kalisa Adolphe ku makuru avuga ko ishobora kuzana umuzungu gusa ntibyadukundiye, kuko atabashije kwitaba telefone.

Rwasamanzi Yves (ibumoso) wari usanzwe yungirije Mulisa(hagati)yamaze kuva muri APR FC
Jimmy Mulisa yaje muri APR FC asimbuye Kanyankore wirukanywe ataratoza umukino n'umwe
Abakinnyi bashimira Mulisa nyuma yo guhesha APR FC igikombe cy'amahoro umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza