Mulisa yakiriye Migi na Sugira anasobanura impamvu yo gusezerera abakinnyi batandatu

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 29 Kanama 2016 saa 09:38
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Jimmy Mulisa yatangaje ko yasezereye abakinnyi batandatu mu bari barahamagawe kuko yasanze urwego rwabo ruri hasi kandi nta n’ubunararibonye bafite bityo ko agiye gukorana n’abo yasigaranye kugeza kuwa Gatatu ubwo azatangaza 18 azajyana muri Ghana.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru nibwo Jimmy Mulisa na Mashami Vincent umwungirije, bafashe icyemezo cyo kugabanya umubare w’abakinnyi bari mu mwiherero basezerera abagera kuri batandatu. Iki cyemezo cyafashwe mu gihe, abakinnyi bane bakina hanze y’igihugu nabo bamaze kugera mu mwiherero w’Amavubi.

Abakinnyi basezerewe barimo Iradukunda Eric (AS Kigali), Niyonzima Olivier Sefu (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (APR FC), Habimana Yussuf (Mukura VS), Nkinzingabo Fiston (APR FC) n’umuzamu Hategikimana Bonheur (SC Kiyovu).

Nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Mbere, Mulisa yatangaje ko yasezereye aba bakinnyi bitewe n’ubunararibonye buke kandi umukino bazakina usaba abakinnyi bakuze mu mutwe bazi icyo gukora.

Yagize ati “Ibyo nakurikije, narebaga igihe batangiriye imyitozo nkareba n’ubunararibonye bafite.”

Yakomeje avuga ko abakinnyi 20 basigaye bagiye gukorana imyitozo n’abasanzwe bakina hanze barimo Mugiraneza Jean Baptiste Migi wa Azam FC na Sugira Ernest wa AS Vita Club bamaze gusanga ikipe bakaba banakoze imyitozo y’uyu munsi ndetse na Jacques Tuyisenge wa Gor Mahia na Kapiteni Haruna Niyonzima wa Yanga bageze mu Rwanda ariko bazakora imyitozo ya mbere kuwa Kabiri.

Urutonde rwa nyuma rw’abakinnyi 18 bazerekeza muri Ghana gukina umukino wa nyuma wo mu itsinda H mu guhatanira itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Gabon 2017 ruzatangazwa kuwa Gatatu.

Amavubi agiye gukina na Ghana yaramaze gutakaza icyizere cyo kwitabira igikombe cya Afurika aherukamo muri 2004 ariko intego ikaba ari ugushaka amanota yatuma ruva ku mwanya wa 121 ruriho ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA.

Ni n’umukino abakinnyi bagomba gukoresha bareshya amakipe yo hanze ashobora kubatwara mu gihe baba bitwaye neza.

Umukino uzahuza u Rwanda na Ghana uzakinwa kuri uyu wa Gatandatu, tariki 3 Nzeli 2016, kuri Accra Sports Stadium.

Perezida wa Ferwafa, Nzamwita Vincent de Gaulle(uwa kane uturutse ibumoso mu bahagaze) nyuma y'imyitozo yaganiriye n'abakinnyi n'abatoza
Mugiraneza Jean Baptiste 'Migi' yatangiye imyitozo na bagenzi be
Bizimana Djihad (wambaye nimero enye)mu myitozo yo kuri uyu wa Mbere
Umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver(ibumoso), Gakwaya Olivier wa Rayon Sports, Team Manager wa AS Kigali, Nshimiye Joseph na Muhawenimana Claude uyobora abafana ba Rayon Sports bari baje kureba iyi myitozo
Abasore b'Amavubi bakomeje imyitozo bitegura umukino wa Ghana
Abafana bari baje kureba imyitozo y'Amavubi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza