Kwamamaza

Jimmy Mulisa yahawe gutoza Amavubi by’agateganyo

Yanditswe kuya 23-08-2016 saa 19:41' na Manzi Rema Jules


Jimmy Mulisa wari usanzwe yungirije Jonathan Mckinstry mu ikipe y’igihugu Amavubi niwe ugiye kuyifata by’agateganyo akanategura umukino u Rwanda ruzasuramo Ghana tariki 3 Nzeli nyuma ikazahabwa undi mutoza ushobora kuva i Burayi.

Nk’uko amakuru agera ku IGIHE abihamya, nyuma yo kwirukanwa kwa Kanyankore Gilbert Yaoundé na Eric Nshimiyimana kuri uyu wa Kabiri nyuma y’iminsi itatu gusa yari ishize bahawe gutoza umukino Amavubi azakina na Ghana mu guhatanira itike y’igikombe cy’Afurika cya 2017, izi nshingano zigiye guhabwa Jimmy Mulisa mu buryo bw’agateganyo.

Kanyankore na Nshimiyimana bari bamaze guhamagara urutonde rw’abakinnyi 26 bagombaga kuzifashisha muri uyu mukino rutarimo umukinnyi n’umwe mu bakina ku mugabane w’u Burayi yaba Iranzi Jean Claude na Ombolenga Fitina basanzwe babanza mu kibuga ubu bakina muri Slovakia, ikintu bivugwa ko aba batoza bashobora kuba bazize cyo kwirengagiza aba bakinnyi mu gihe n’ubundi u Rwanda ntacyo rugiharanira.

Twagerageje kuvugisha umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Lt Colonel Rugambwa ariko ntibyadukundira.

Mulisa naramuka ahawe gutoza Amavubi, azatoza umukino wa Ghana tariki 3 Nzeli 2016 ariko nyuma y’iminsi ibiri gusa tariki 5 Nzeli ahite yerekeza ku mugabane w’i Burayi aho azitabira amahugurwa y’ubutoza azabera mu Budage mu gihe cy’amezi atatu.

Uyu mugabo wari umwe mu ntwaro zikomeye zagejeje u Rwanda mu gikombe cya Afurika cya 2004, yamenyekanye cyane akinira APR FC ubwo iyi kipe yageraga muri 1/2 cya CAF Cup Winners Cup muri 2003.

Yaje kuyivamo muri 2005 yerekeza mu Bubiligi mu ikipe ya Mons aza no gukinira n’andi makipe agera ku icumi ku mugabane w’u Burayi na Aziya nk’uwabigize umwuga.

Nk’umutoza, Mulisa yatangiye ari umuyobozi wa tekinike muri Sunrise FC asimbuye nyakwigendera Ntagwabira Jean Marie, aza no kugirwa umutoza mukuru wayo muri Nyakanga 2015 asimbuye Thierry Nzunga.

Mulisa kugeza ubu yari umutoza wungirije mu Mavubi ndetse akaba n’umuyobozi wa tekinike wungirije.

Umwaka, ikipe Mulisa yakiniye, imikino yakinnye n’ibitego yatsinze:

2002–2005: APR FC 41 (16)

2005–2006: RAEC Mons 28 (10)

2006–2007: KRC Mechelen 30 (13)

2007–2008: RFC Tournai 25 (12)

2008–2009: K.F.C. Vigor Wuitens Hamme 29 (10)

2009–2010: SV Roeselare 30 (10)

2010–2011 : Koninklijke Sportkring Beveren (ku ntizanyo) 33 (9)

2011–Club Sportiv Municipal Ceahlăul Piatra Neamț 27 (11)

2011–2012: Shakhter Karagandy 31 (10)

2012–2013: FC Vostok 29 (11)

2013–2014: AFC Tubize 22 (8)

2014: T-Team 15 (8) ari naho yasoreje umupira w’amaguru

Mulisa yakiniye ikipe y’igihugu, Amavubi imikino 37 yemewe n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi, FIFA atsinda ibitego 21.

Jimmy Mulisa niwe uzatoza umukino u Rwanda ruzakina na Ghana

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved