00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jimmy Mulisa n’Akarere ka Rulindo batangiye ubufatanye bwo kuzamura impano z’abana

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 20 Kamena 2021 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Biciye muri Fondasiyo yitwa ‘Umuri Foundation’ ya Jimmy Mulisa wakinnye umupira w’amaguru mu Rwanda no ku mugabane w’i Burayi, hatangiye ubufatanye n’Akarere ka Rulindo hagamijwe kuzamura impano z’abana bakina umupira w’amaguru muri aka Karere.

Ku wa 7 Kamena 2021 nibwo habayeho gusinya ku masezerano y‘ubufatanye hagati ya Umuri Foundation n’Akarere ka Rulindo, agamije gufasha abana bo muri aka Karere kuzamura impano zabo mu mupira w’amaguru no kwitinyuka bakazibyaza umusaruro.

Nyuma yo gusinyana aya masezerano, ku wa 19 Kamena 2021 nibwo yatangijwe ku mugaragaro. Ni umuhango watangiriye mu murenge wa Masoro ahaherereye ikibuga cy’umupira w’amaguru ndetse hakaba ari naho hazaba hari ibiro by’umutoza Jimmy Mulisa n’abandi batoza bazafatanya kuzamura impano z’abana bo muri aka Karere ka Rulindo.

Ni umuhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masoro, Uwamahoro Théresphore, Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere ishoramari n’umurimo mu Karere ka Rulindo, Joséphine Nyiramajyambere, umutoza Jimmy Mulisa n’abandi bafatanya.

Abana bake nibo bari baje guhagararira abandi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 kandi babanje gupimishwa kugira ngo bamenye niba ari bazima.

Abana b’abahungu bari bavanze n’abakobwa, bakoreshejwe imyitozo mu gihe kingana n’iminota 30. Nyuma y’aho bahise bahurizwa ahari hateganyijwe kubera ibiganiro maze baganirizwa n’abayobozi ndetse n’abatoza bari bayobowe na Jimmy Mulisa.

Jimmy Mulisa ubwo yaganirizaga aba bana, yabibukije ko gukora izina umuntu abikorera, kandi ko ushobora kujyanisha kwiga no gukina umupira w’amaguru bigashoboka.

Umunyamabanga Nshingwabikirwa w’Umurenge wa Masoro yibukije uru rubyiruko ko bakwiye kurushaho gukunda ishuri, kandi bakazanashishikariza bagenzi babo bavuye mu ishuri kurigarukamo.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere ishoramari n’umurimo mu Karere ka Rulindo, Joséphine Nyiramajyambere, yavuze ko aka Karere gasanzwe gakunda abafatanyabikorwa kandi gafitiye icyizere Jimmy Mulisa.

Ati “Dusanzwe dukunda abafatanyabikorwa kandi tukabana neza. Twe ibyo dukora byose dushyira urubyiruko imbere. Icyo twiteze muri ubu bufatanye bw’Akarere ka Rulindo na Umuri Foundation ni ukugira ngo urubyiruko rwacu rurusheho kuzamura impano zabo zibashe kubageza kure, bazabashe kwihangira imirimo biciye mu mupira w’amaguru.”

“Dufitiye icyizere Jimmy Mulisa kuko ntabwo dushidikanya ko hari byinshi azafasha urubyiruko rwacu kuko impano zo zirahari.”

Mu gihe uyu muyobozi avuga ibi, Umunyamanyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masoro, Uwamahoro yavuze ko impano bafite mu mupira w’amaguru zizazamuka zikarushaho kumenyekana biciye mu gutozwa na Jimmy Mulisa.

Ati “Icyo twiteze muri ubu bufatanye bwacu na Umuri Foundation, ni uko impano z’abana bari hano bakiri bato zizazamuka zikamenyekana yaba ku rwego rw’Igihugu no hanze y’Igihugu. Ikindi twitezemo ni uko abana bazarushaho gukunda ishuri kandi bakiga neza.”

“Twizeye ko abana bo muri uyu Murenge bazabyaza umusaruro impano zabo babifashijwemo na Umuri Foundation. Turamusaba ko yazadufasha gushinga Irerero ry’Umupira w’Amaguru mu Murenge wa Masoro kandi birashoboka.”

Jimmy Mulisa washinze Umuri Foundation, avuga ko ikimuraje ishinga ari ugukomeza gutanga umusanzu wo kuzamura impano z’abakiri bato. Avuga kandi ko u Rwanda rufite abana bafite impano zo gukina umupira w’amaguru ariko badakurikiranwa uko bikwiye.

“Intego yacu ni ukubyaza umusaruro impano z’abana bakina umupira w’amaguru mu Karere ka Rulindo. Turifuza ko bazakinira Ikipe y’Igihugu Amavubi ariko bakaba banasohoka bakajya kuzamura urwego hanze y’u Rwanda.”

Bamwe mu bana bari baje muri iki gikorwa, bavuga ko biteguye gufatanya kwiga no gukina umupira w’amaguru. Bavuga ko gutozwa n’umutoza nka Jimmy Mulisa bavutse bumva, bizabafasha kubyaza umusaruro impano zabo.

Uwamukuza Dénise w’imyaka 15 yagize ati “Kuri njye numva bizamfasha kuko nkunda umupira w’amaguru. Numva nazakinira Scandinavia WFC n’ikipe y’Igihugu. Bagenzi banjye b’abakobwa nabagira inama yo kwitinyuka. Twishimiye kuba Jimmy Mulisa azajya adutoza.”

Ineza Joséph w’imyaka 13 yagize ati “Byanshimishije kuko bizamfasha kuzamura impano yanjye nzateze imbere Igihugu cyanjye. Kuba Jimmy Mulisa yaje hano ni urukundo akunda abaturage b’i Masoro. Kandi bizanadufasha gutozwa n’umuntu wakoze amateka mu Rwanda no hanze yacyo.”

Ubusanzwe Jimmy Mulisa afite Irerero ryigisha umupira w’amaguru, ryitwa Umuri Football Academy ryavuye kuri Umuri Foundation. Asanzwe atoza abana bakiri bato guhera ku myaka umunani kuzamura kugeza kuri 17.

Ubwo Jimmy Mulisa yari amaze gusinya amasezerano y’ubufatanye n’Akarere ka Rulindo
Amasezerano y’ubufatanye ’MoU’ hagati ya Jimmy Mulisa n’Akarere ka Rulindo
Jimmy aherutse gutanga ibikoresho muri Kamonyi i Rugobagoba
Jimmy ari kumwe n’uwari uhagarariye Akarere ka Rulindo (uri hagati) n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masoro (uri iburyo)
Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere ishoramari n’umurimo mu Karere ka Rulindo, Joséphine Nyiramajyambere ahamya ko gukina umupira w’amaguru byavamo akazi gatunga umuryango
Umuyobozi w’Umurenge wa Masoro, Uwamahoro Thélesphore ahamya ko Jimmy azafasha Akarere ka Rulindo kuzamura impano zihari
Ikibuga cy'umupira w'amaguru cy'Umurenge wa Masoro
Imipira Jimmy yifashisha akoresha abana imyitozo
Ibikoresho bindi bifasha jimmy gukoresha abana imyitozo
Umutoza Eric afatanya na Jimmy mu kazi ko gutoza abana
Uwamukuza Dénise w’imyaka 15 ni umukobwa ugaragaza ko afite impano idasanzwe yo gushyigikirwa
Abana babanje kuganirizwa bibutswa uko bakwiye guhagarara mu kibuga
Ineza Joséph (uri gutera umupira) ni umwana ufite impano idasanzwe
Mu Karere ka Rulindo hari abana bafite impano zo gukina umupira w'amaguru
Mu bazafashwa kuzamura impano zabo, harimo n'abakobwa
Nyuma yo gukora imyitozo bafashijwe kwigorora mbere yo kuva mu kibuga
Nyuma y'uyu muhango hafashwe ifoto y'urwibutso
Ubwo abana baganirizwaga ko bagomba gufatanya kwiga no gukina umupira w'amaguru
Abana binjiye mu biro bya Jimmy Mulisa berekwa amafoto amugaragaza agikina umupira w’amaguru
Akarere ka Rulindo kari gahagarariwe n'inzego zitandukanye
Abana bagiye basobanurirwa buri foto ya Jimmy Mulisa
Abana binjiye mu biro bya Jimmy Mulisa bafatana nawe amafoto atandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .