00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jimmy Gatete yarebye imyitozo ya mbere ya AS Kigali i Kinshasa (Amafoto)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 Ukwakira 2021 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Jimmy Gatete, yakurikiye imyitozo ya mbere ya AS Kigali yitegura na Daring Club Motema Pembe mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League uzabera i Kinshasa ku Cyumweru.

Mu mukino ubanza wabereye i Kigali ku Cyumweru gishize, ku wa 17 Ukwakira 2021, AS Kigali yatsindiwe i Nyamirambo ibitego 2-1.

Ubwo yageraga i Kinshasa ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, AS Kigali yacumbitse muri Leon Hotel isanzwe icumbitsemo Jimmy Gatete uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mpamvu ze bwite ariko zitatangajwe.

Uyu mugabo wigeze kuba rutahizamu ukomeye mu Amavubi, kuri ubu akaba abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yarebye imyitozo ya mbere ya AS Kigali yabereye kuri Stade des Martyrs i Kinshasa.

AS Kigali itozwa na Nshimiyimana Eric na Mulisa Jimmy bakinanaga na Jimmy Gatete mu Amavubi yakoze amateka yo gukina Igikombe cya Afurika kimwe rukumbi u Rwanda rwitabiriye mu 2004.

Irimo kandi Mutarambirwa Djabil bakinanye mu Ikipe y’Igihugu, kuri ubu wongerera ingufu abakinnyi ba AS Kigali ndetse na Haruna Niyonzima ugikina.

AS Kigali izajya mu kibuga isabwa gutsinda ariko byibuze yinjije ibitego bibiri cyangwa bitatu mu izamu rya DCMP kugira ngo yizere gukomeza mu ijonjora rya gatatu ribanziriza amatsinda. Bitabaye ibyo, izasezererwa.

Jimmy Gatete wigeze kuba rutahizamu ukomeye mu Amavubi (iburyo) yarebye imyitozo ya AS Kigali ku wa Kane
Jimmy Gatete kuri ubu utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari i Kinshasa aho yahuriye na AS Kigali
AS Kigali yakoze imyitozo ya mbere kuri Stade des Martyrs izakiniraho na DCMP ku Cyumweru
Kwizera Pierrot atera umupira ubwo yari asatiriwe na Robert Saba
Kakule Mugheni Fabrice afunga umupira mu gihe Rugirayabo yamusatiraga
Mutarambirwa Djabil na Haruna Niyonzima mu myitozo yo ku wa Kane
Shaban Hussein 'Tshabalala' azayobora ubusatirizi bwa AS Kigali nyuma y'uko Abubakar Lawal atazakina uyu mukino kubera amakarita abiri y'umuhondo
Myugariro w'ibumoso, Ishimwe Christian atera umupira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .