Kwamamaza

AS Muhanga yavuze ko Ngabo Freddy ataraba uwa APR FC nubwo ayitorezamo

Yanditswe kuya 5-08-2016 saa 17:08' na IGIHE


Perezida wa AS Muhanga, Ndayisaba Damascène yavuze ko Ngabo Mucyo Freddy ‘Januzaj’ werekanywe mu bakinnyi 10 bashya APR FC izakoresha umwaka utaha w’imikino akiri umukinnyi wabo ndetse bafite n’uburenganzira bwo kumugurisha ahandi kuko ikipe y’ingabo z’igihugu itubahirije amasezerano bagiranye.

Januzaj werekanywe muri APR FC ndetse agahita atangira imyitozo na bagenzi be ari mu bakinnyi bakiri bato bigaragaje cyane umwaka ushize bikamuhesha no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20.

Umunyamabanga wa APR FC, Kalisa Adolphe ‘Camarade’ yemereye Perezida wa AS Muhanga, Ndayisaba Damascène kwishyura amasezerano y’umwaka umukinnyi yari agifite ariko n’ubu ntibirashyirwa mu bikorwa.

Aganira na IGIHE, Ndayisaba Damascène yagize ati “Ni umukinnyi wacu nubwo ari gukora imyitozo muri APR FC. Camarade niwe twavuganye ambwira ko bamwifuza, birumvikana hari ibyo bagombaga kuduha n’umukinnyi akagira ibyo abona. Byose twarabyumvikanye hashize nk’ibyumweru bibiri ntabyo barabishyira mu bikorwa ariko nkeka ko yahise ajya mu gutegura imikino ya gisirikare wenda arahuze cyane.”

Uyu muyobozi avuga ko kugeza ubu nta n’urupapuro rwemerera Ngabo kujya muri APR FC barabona, ariyo mpamvu akiri umukinnyi wa AS Muhanga ifite n’uburenganzira bwo kuba yamugurisha mu ikipe yindi yamwifuza nubwo ngo bishoboka ko APR FC izamugumana.

Nubwo AS Muhanga yamanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kurangiza shampiyona iri ku mwanya wa nyuma, uyu muyobozi avuga ko bakomeje kugirana ibiganiro n’uyubobozi bwa Pépinière yazamutse mu cyiciro cya mbere kugira ngo amakipe yivange akore ikipe imwe izafashwa n’Akarere ka Muhanga.

Bitarenze kuwa Kabiri w’icyumweru gitaha ngo amakipe yombi azaba yamaze gutangaza izina rishya rizahabwa iyo kipe ndetse n’Akarere kayifashe kujya ku isoko ryo gushaka abakinnyi kugira ngo itazongera kujya mu bibazo nk’ibyaranze AS Muhanga umwaka ushize.

Ngabo Freddy(hagati) mu myitozo na bagenzi be muri APR FC
Ngabo(ibumoso) ahanganye na Rusheshangoga Michel mu myitozo
Ngabo Freddy 'Januzaj' (uwa kabiri uhereye iburyo) ngo ntaraba umukinnyi wa APR FC byemewe n'amategeko
Ngabo (uwambaye umutuku) yari yazonze APR FC mu mikino ya shampiyona

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved