Jacques Tuyisenge yasabiwe gushyirwa mu ntwari za Gor Mahia

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 4 Ukwakira 2018 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Umwongereza utoza Gor Mahia FC iherutse kwegukana igikombe cya shampiyona muri Kenya, yemeza ko rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Jacques Tuyisenge akwiye gushyirwa ku rutonde rw’intwari z’iyi kipe kuko yanze kuyitererana nkuko abandi barimo Kagere Meddie babigenje.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo iyi kipe ikunzwe kurusha izindi muri Kenya Gor Mahia FC bita K’Ogalo yashyikirijwe igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere ‘SportPesa Premier League 2018’ yegukanye irusha Sofapaka FC iyikurikiye amanota 15.

Nyuma y’ibi birori byanitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iyi kipe, Raila Amolo Odinga, Umutoza wayo, Umwongereza Dylan Kerr, yashimiye ikipe yose muri rusange yamufashije kwegukana iki gikombe ariko ageze kuri Jacques Tuyisenge yemeza ko akwiye gushyirwa mu ntwari zayo.

Kerr yagize ati “Twagize umwaka muremure urimo imikino myinshi kuko usibye amarushanwa y’imbere mu gihugu twanageze mu matsinda ya CAF Confederation Cup. Byaratugoye cyane kuko hari abakinnyi beza twatakaje bamwe banagiye mu buryo butari bwiza gusa icyo kwishimira ni uko tuwusoje mu byishimo.

Yakomeje agira ati “Tuyisenge ndamushimira by’umwihariko kuko nzi amakipe atandukanye yamwifuje kandi yamuhaga amafaranga menshi. Yaranyegereye kenshi turaganira yemera kugumana natwe kandi yadutsindiye ibitego byinshi byatugejeje kuri iki gikombe.”

“Njye mufata nk’intwari yanjye kandi n’ikipe nkeka ikwiye kubibona ityo. Yakoze ibitandukanye n’ibyo abandi badusize ahakomeye bakoze.”

Uyu mutoza yashimiye Tuyisenge kuko atageze ikirenge mucya Meddie Kagere wagiye muri Simba SC yo muri Tanzania na Godfrey Walusimbi wasinyiye Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’epfo bavuye muri Gor Mahia nyamara iri mu marushanwa akomeye yari ibakeneyemo.

Tuyisenge Jacques asoje shampiyona ku mwanya wa gatatu muri ba rutahizamu batsinze ibitego byinshi muri shampiyona no ku mwanya wa mbere mu ikipe ye n’ibitego 13. Akurikiye Eric Kapaito wa Kariobangi Sharks FC na Elvis Rupiah wa Nzoia Sugar FC batsinze ibitego 15.

Jacques Tuyisenge wishimirwa n'abafana cyane yatsindiye Gor Mahia ibitego 13 muri shampiyona
Yafashije Gor Mahia kwegukana igikombe cya shampiyona cya 2018
Nyuma yo gutwara igikombe Dylan Kerr yashimiye Tuyisenge utaramutengushye ngo amusige nk'abandi
Mu muhango wo guhabwa igikombe na Raila Amolo Odinga (wambaye ingofero) yari ahari
Tuyisenge yasabiwe n'umutoza gushyirwa ku rutonde rw'intwari za Gor Mahia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza