00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iyobowe na Adil, APR FC ikomeje imyitozo yitegura Etoile du Sahel (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Ukwakira 2021 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

APR FC iri kumwe n’Umutoza wayo Mukuru, Adil Mohammed Erradi, ikomeje kwitegura umukino ubanza izakiramo Etoile du Sahel yo muri Tunisia, mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

Ikipe y’Ingabo izakira umukino ubanza ku wa 15 Ukwakira mu gihe uwo kwishyura uzabera muri Tunisia ku wa 22 Ukwakira 2021.

Imyitozo yo kuri uyu wa Mbere, yayobowe n’Umutoza Mukuru, Adil Mohammed Erradi, wari umaze iminsi yaragiye mu kiruhuko gito nyuma yo gusezerera Mogadishu City Club mu ijonjora rya mbere ryabaye mu kwezi gushize.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Adil Erradi yagarutse mu Rwanda ku Cyumweru mu gitondo.

APR FC yateganyaga kwerekeza muri Tanzania gukina imikino itatu ya gicuti n’amakipe ya Simba SC, Young Africans na Azam FC, gusa hari amakuru avuga ko bishobora kudakunda.

Kuri ubu, iyi kipe ikomeje imyitozo idafite abakinnyi bane bari mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ iri kwitegura imikino ibiri izahuramo na Uganda mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.

Abo ni myugariro Omborenga Fitina, Manishimwe Djabel ukina hagati na ba rutahizamu Tuyisenge Jacques na Mugunga Yves.

Umutoza mukuru wa APR FC, Adil Mohammed Erradi, yakoresheje imyitozo kuri uyu wa Mbere
Umutoza wungirije, Umunya-Tunisia Jamel Eddine Neffati
APR FC iri kwitegura ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League izahuramo na Etoile du Sahel yo muri Tunisia
Kwitonda Alain 'Bacca' ukirutse imvune, na we ari gukorana n'abandi imyitozo
Ruboneka Jean Bosco na we ntiyakinnye ijonjora rya mbere kubera imvune, ariko ubu ari gukorana n'abandi
Mugisha Bonheur ukina imbere ya ba myugariro
Nsanzimfura Keddy mu myitozo yo kuri uyu wa Mbere
Myugariro Karera Hassan
Mugisha Gilbert ukina hagati asatira izamu
Itangishaka Blaise atera umupira mu myitozo
Abanyezamu ba APR FC mu myitozo
Bizimana Yannick agerageza gutsinda mu myitozo

Amafoto: APR FC


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .