Iyo mba umusifuzi nari kubigenza ukundi- Perezida Kagame ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Guinea

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Gashyantare 2021 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yavuze ko Amavubi akwiye gushimirwa uko yitwaye muri CHAN 2020 iri kubera muri Cameroun kuko umukino yatsinzwemo na Guinea agasezererwa, hari byinsh bidasobanutse byawuranze.

Perezida Kagame yabivuze mu kiganiro yagiranye n’Ikipe y’Igihugu kuri iki Cyumweru, aho yayishimiye ku musaruro yagezeho muri Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020).

Yavuze ko yirinze kugaruka cyane ku misifurire yaranze umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Guinea muri ¼, rugasezererwa, avuga ko iyo aba ari umusifuzi umukino wari kuba waragenze ukundi.

Ati “Ibindi ntiriwe njyamo ngo bitazana amatiku, umukino batsinzwe narawukurikiye ariko nabonye harimo ibintu, ntabwo ndi umusifuzi, ntabwo ndi iki, ariko iyo nza kuba umusifuzi umukino mba narawugenjeje ukundi kurusha uko wagenze.”

Yakomoje kandi ku ikarita itukura yahawe umunyezamu Kwizera Olivier, avuga ko itari ikwiye kuko yari yabanje guhabwa iy’umuhondo.

Ati “Nabonye sinzi, umunyezamu [Kwizera Olivier] ari hehe? Ibyari byabaye mbere ngira ngo umunyezamu bari bahaye umuhondo [ikarita] yari ihagije, uko yaje guhinduka ikarita itukura ntibisobanutse.”

“Hanyuma naje no kubona, ngenda nkurikirana, mbona umutoza n’umusifuzi bari aho bahana [chance] (bahuje ibipfunsi) sinzi niba mwarabibonye, bati akazi turakujuje. Ngira ngo biba byaragenze ukundi. Ariko nta kibazo, uko mwakinnye, abo mwakinnye n’aho mwagarukiye, twabishima tukavuga ko byagenze neza.

Ibyemezo bitandukanye byafashwe n’Umunya-Maroc, Samir Guezzaz, wasifuye umukino w’u Rwanda muri ¼ cya CHAN 2020, byagarutsweho n’abatari bake, aho bamwe bamushinje kubogamira kuri Guinea.

Icyasembuye amarangamutima ya benshi ni ikarita itukura yahawe umunyezamu Kwizera Olivier ku munota wa 58, aho yashinjwe gukinira nabi Yakhouba Barry wari ugiye kwinjira mu rubuga rw’amahina nubwo amashusho atagaragaza neza ko yamukozeho.

Samir Guezzaz yabanje guha umunyezamu w’Amavubi ikarita y’umuhondo mu gihe yahamagawe n’itsinda ry’abandi basifuzi batatu (Umunya-Maroc Adil Zourak n’Abanya-Tunisia Haythem Guirate na Khalil Hassani) bakoreshaga ikoranabuhanga ry’amashusho ryifashishwa mu misifurire (VAR) kugira ngo asuzume neza ikosa ryabaye.

Guezzaz yaragiye aritegereza, asaba ko bamuhindurira amashusho akareba mu nguni zose ikosa ryabayemo. Ubwo yasubiraga mu kibuga, yakuyeho ikarita y’umuhondo yari yahaye Kwizera Olivier, amwereka iy’umutuku nk’uko yari yabigenje mu gice cya mbere ku yahawe Mory Kanté wakiniye nabi Tuyisenge Jacques.

Icyemezo cy’uyu musifuzi kuri Kwizera nticyakiriwe kimwe n’Abanyarwanda n’abandi batandukanye bakurikiye uyu mukino, aho bamwe bamushinje kubogamira kuri Guinea afatanyije na bagenzi be bakoranye kuri uyu mukino.

Amashusho y’umusifuzi wa kane, Umunye-Congo Jacques Ndala, asuhuzanya n’umutoza wa Guinea, Kanfory Lappé Bangoura, ari mu yasangijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Icyo gihe, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino, umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yavuze ko rutahizamu wa Guinea ashobora kuba yarushije ubwenge abasifuzi.

Ati “Urebye mu mashusho, ababibonye babonye ko Olivier [Kwizera] nta kosa yigeze akorera uriya mukinnyi, ngira ngo uriya mukinnyi yabaye umuhanga cyane, yakiniye ku bwenge bw’abasifuzi, ngira ngo yabarushije ubwenge ni ko navuga. Ibyo byose byatumye umukino wacu utugendera nabi. Twabyemeye, ntabwo twajya kurega VAR.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko Amavubi akwiye gushimirwa uko yitwaye kuko umukino yasezerewemo wabayemo ibintu bidasobanutse
Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' yashimiwe na Perezida Kagame nyuma yo kugera muri 1/4 cya CHAN 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .