Ivan Minnaert yiteguye gukabya inzozi z’abakunzi ba Rayon Sports

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 4 Mata 2018 saa 09:34
Yasuwe :
0 0

Umutoza Ivan Minnaert yatangaje ko ku mukino wa nyuma w’amajonjora ya CAF Confederation Cup Rayon Sports igomba kwakiramo Costa do Sol kuri uyu wa Gatanu nta kindi yiteze uretse intsinzi ndetse intego ikaba ari ukuyisezera akaba uwa mbere ugejeje ikipe yo mu Rwanda mu matsinda y’amarushanwa Nyafurika.

Rayon Sports ifite urugamba rukomeye kuri uyu wa Gatanu saa kumi n’ebyiri aho igomba kwisobanura na Costa do Sol yo muri Mozambique mu mukino wa nyuma wo mu majonjora aho niyisezerera izahita yerekeza mu matsinda, ikaba yaba ibaye ikipe ya mbere yo mu Rwanda yanditse ayo mateka.

Nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu yari ifunguye ku bafana, umutoza Ivan Minnaert yabwiye abanyamakuru ko yiteguye neza, afitiye abakinnyi be icyizere kandi nta kindi yiteze uretse intsinzi no gushimisha abafana.

Yagize ati “Ni umukino ukomeye ariko nta kindi dushaka kitari intsinzi. Twariteguye neza, abakinnyi mbafitiye icyizere kandi nabo intego ni ugutsinda uyu mukino no gusezerera iyi kipe.”

Kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame we yongeyeho ko gutsinda Costa do Sol no kuyisezera bishobora guhindura ishusho y’umupira w’amaguru mu Rwanda kuko baba bafunguye imiryango yasaga n’ikinze yo kugera mu matsinda mu marushanwa Nyafurika.

Uyu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ukazatangira saa 18:00 z’umugoroba mu rwego rwo korohereza n’abakunzi b’iyi kipe baba bari mu kazi kuzajya kuwureba.

Abatoza bareba uko abakinnyi bitwara mu myitozo
Ange Mutsinzi nawe uri mu bakinnyi bahagaze neza muri Rayon Sports uyu mwaka
Hari abafana bari baje kwihera ijisho imyitozo
Ivan abwira Tchabalala na Saddam ibyo abakeneyeho
Kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame na mugenzi we Kassim bafatanya kugorora rutahizamu Ismaila Diarra
Kwizara Pierrot umwe mu bakinnyi Rayon Sports izaba igenderaho hagati mu kibuga
Manishimwe Djabel na Rutanga Eric nyuma y'imyitozo
Mu kiganiro n'abanyamakuru Ivan ari kumwe na Bakame na Kwizera Pierrot basezeranyije abafana intsinzi
Muhire Kevin ushobora kuzabanza mu kibuga hagati
Myugariro Manzi Thierry na Mugisha Francois mu myitozo
Ndayishimiye Eric Bakame uzaba ari mu izamu na myugariro Usengimana Faustin uzaba amuhagaze imbere
Nyandwi Saddam uri kugenda agaruka mu bihe bye byiza
Perezida w'iyi kipe Muvunyi Paul, Rurangirwa Louis wiyamamarizaga kuba perezida wa Ferwafa na Muhawenimana Claude uyobora abafana barebye imyitozo yabereye kuri stade i Nyamirambo
Rutahizamu Hussein Thabalala watsinze ibitego byoze Rayon Sports yabonye mu marushanwa Nyafurika uyu mwaka
Rutahizamu umaze kwigaragaza Christ Mbondi atera amanota
Umutoza Ivan Minnaert afitiye icyizere abakinnyi be
Usengimana Faustin uzaba afite akazi katoroshye ko kurinda izamu
Yannick Mukunzi nawe ni umwe mu bitezwe kuri uyu mukino
Yassine Mugume aganira na Thabalala

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza