Ivan Minnaert yakuye Diarra na Mbondi muri 11 bahangana na Costa do Sol

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 6 Mata 2018 saa 12:06
Yasuwe :
0 0

Umutoza wa Rayon Sports, Ivan Minnaert, yashyize ahagaragara abakinnyi cumi n’umwe abanza mu kibuga mu mukino w’ijonjora rya nyuma rya CAF Confederation Cup na Costa do Sol batarimo ba rutahizamu Ismaila Diarra na Christ Mbondi.

Rayon Sports ifite akazi gakomeye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Mata 2018, saa 18:00 aho igomba guhangana na Costa do Sol yo muri Mozambique mu mukino ubanza kuri Stade ya Kigali aho isabwa gushaka impamba izajyana i Maputo mu mukino wo kwishyura.

Mu bakinnyi umutoza Ivan Minnaert yashyize ahagaragara abanza mu kibuga ntihagaragaramo ba rutahizamu babiri mpuzamahanga b’iyi kipe barimo Umunya-Mali, Ismaila Diarra n’Umunya-Cameroun, Christ Mbondi. Uyu Mubiligi yahisemo kubanza ku busatirizi, Umurundi Hussein Tshabalala n’Umugande, Yassine Mugume.

Muri uyu mukino Minnaert ntiyanakoresheje umwe mu bakinnyi akunze kubanza mu kibuga hagati, Mugisha François akaba yahisemo Yannick Mukunzi na Kwizera Pierrot ku mpande ahashyira Manishimwe Djabel na Nyandwi Saddam usanzwe ari myugariro w’inyuma ku ruhande.

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanza mu kibuga:

Ndayishimiye Eric Bakame, Usengimana Faustin, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Rutanga Eric, Nyandwi Saddam, Yannick Mukunzi, Kwizera Pierrot, Hussein Tchabalala, Mugume Yassine, Manishimwe Djabel

Ivan Minnaert Ivan aha amabwiriza Tshabalala Hussein (11), Nyandwi Saddam (16) na Yasine Mugume mu myitozo yabereye kuri Stade ya Kigali ku wa Gatatu, tariki ya 4 Mata 2018
Rutahizamu Christ Mbondi ntiyagiriwe icyizere cyo kubanza mu kibuga kuri uyu mukino
Ndayishimiye Eric Bakame (ibumoso) araba ari mu izamu na myugariro Usengimana Faustin amuhagaze imbere
Uko abakinnyi 11 ba Rayon Sports bahagarara mu kibuga ku mukino wa Costa do Sol
Rayon Sports irasabwa gutsinda kugira ngo ibone impamba izayiherekeza mu mukino wo kwishyura i Maputo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza