Ivan Minaert wahoze muri Rayon Sports yerekeje muri Mukura VS

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 27 Mutarama 2017 saa 10:07
Yasuwe :
1 0

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko umubiligi Ivan Minaert yamaze gusinya amasezerano y’amezi atandatu ashobora kongerwa mu ikipe ya Mukura VS, aho azasimbura umutoza Okoko Godefroid guhera mu mikino yo kwishyura.

Ivan Minaert watojeho Rayon Sports, kuva yatandukana n’ikipe ya Leopards yo muri Kenya yahise yigarukira mu Rwanda, aho yatangarije IGIHE ko yari mu biganiro na Rayon Sports ariko ko bidakunze yanavugana n’ayandi makipe y’imbere mu gihugu.

Ivan Minaert agarutse gutoza mu Rwanda nyuma yo gutoza Rayon Sports

Icyo gihe Minaert yari yagize ati “Ndi mu biganiro na Rayon Sports, nshaka kubanza kureba niba bikunda. Gusa Nintanumvikana nayo sinzasohoka mu Rwanda, sinshaka kujya gukorera hanze babimenye.”

Uyu mutoza wagiye atangaza ko yanaganiriyeho n’amakipe nka APR FC, byarangiye yerekeje muri Mukura VS nkuko amakuru agera ku IGIHE abitangaza. Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, ni bwo uyu mutoza yarangizanyije n’ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura kuri Union Trade Center (UTC) , aho yashyize umukono ku masezerano yo gutoza Mukura mu gihe cy’amezi atandatu.

Ikipe ya Mukura VS yari imaze iminsi ishakisha umutoza wasimbura Okoko Godefroid kugeza ubu utarahiriwe n’umusaruro muri iyi kipe, nyamara yarashoboye kuyigeza ku mwanya wa gatatu mu mwaka ushize wa shampiyona.

Uretse umusaruro mu kibuga, Umutoza Okoko binavugwa ko umubano we n’abakinnyi waje kuzamo agatotsi, bigatuma ubuyobozi bw’ ikipe butangira gutekereza uburyo bwamusimbuza nubwo ubushobozi bwe ubusanzwe budashidikanywaho.

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Mukura ndetse n’umutoza Yvan Minaert ubwe, gusa nta numwe wabonekaga kuri telefone. Ku ruhande rw’umutoza Okoko, we twavuganye ari kumwe n’ikipe ya Mukura iri kwitegura umukino wa nyuma usoza imikino ibanza, iri buhuriremo na Kirehe kuri uyu wa Gatandatu. Uyu yadutangarije ko ayo makuru ntayo azi gusa ko byaba byiza tubimubajije nyuma y’umukino.

Nta gihindutse Umutoza Ivan Minaert akazatangira akazi mu mikino yo kwishyura, aho naramuka yitwaye neza mu mezi atandatu yahawe ashobora kuzahabwa amasezerano y’igihe kirekire. Ikipe ya Mukura kuri ubu iza ku mwanya wa 11 n’amanota 15, aho imaze gutsinda imikino itatu gusa muri 14 imaze gukina.

Okoko Godefroid mu muryango usohoka muri Mukura VS

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza