Itangira rya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere rishobora kwigizwa inyuma

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Kanama 2019 saa 11:16
Yasuwe :
0 0

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu mwaka w’imikino 2019/20, yagombaga gutangira tariki ya 13 Nzeri 2019 ishobora kwigizwa inyuma bitewe n’izindi gahunda zajemo zirimo imikino y’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryari ryemeje ko umwaka mushya w’imikino wa 2019/20 uzatangira tariki ya 13 Nzeri hakinwa umunsi wa mbere wa shampiyona.

Mbere yo gutangira shampiyona, hari kubanza gukinwa umukino wa ‘Super Cup’, uzahuza Rayon Sports yatwaye Shampiyona iheruka na AS Kigali yatwaye Igikombe cy’Amahoro, washyizwe ku wa 6 Nzeri 2019.

Hateganyijwe ko kandi Irushanwa ry’Agaciro rihuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona y’umwaka wabanje (kuri ubu akaba ari Rayon Sorts, APR FC, Mukura Victory Sports na Police FC) ritangira tariki ya 18 Kanama 2019.

Umuvugizi wa FERWAFA, Mugabe Bonnie, yabwiye IGIHE ko itangira rya shampiyona rishobora kwigizwa inyuma bitewe n’uko hari imikino y’Amavubi izakinwa mu kwezi gutaha.

Yagize ati “Ni byo twari gutangira shampiyona tariki ya 13 z’ukwezi gutaha, ikabanzirizwa na Super Cup, ariko turi kuganira ngo turebe niba twabyigiza inyuma kuko amatariki ikipe y’igihugu izakiniraho twarayabonye kandi tugomba gutegura shampiyona ari yo tugendeyeho. Turi kubyigaho, iki cyumweru kizarangira twafashe umwanzuro.”

Amavubi afite imikino itatu mu kwezi gutaha, aho azakina ijonjora rya mbere mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi n’iya CHAN iteganyijwe mu 2022.

U Rwanda ruzahura na Seychelles mu mikino ibiri (ubanza n’uwo kwishyura) y’ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022, izakinwa hagati ya tariki ya 2-10 Nzeri 2019.

Ikipe y’Igihugu izahura kandi n’iya Ethiopia mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2020, rizakinwa hagati ya tariki ya 20 n’iya 22 Nzeri (mu mikino ibanza) mu gihe iyo kwishyura izaba hagati yo ku wa 18 na 20 Ukwakira 2019.

Amakipe 16 azakina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu mwaka utaha w’imikino ni APR FC, AS Kigali, AS Muhanga, Bugesera FC, Espoir FC, Etincelles FC, Gasogi United, Gicumbi FC, Heroes FC, Kiyovu Sports, Marines, Mukura VS, Musanze FC, Police FC, Rayon Sports na Sunrise FC.

Rayon Sports ni yo yatwaye Shampiyona mu mwaka ushize w'imikino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza