Itangazamakuru ryo muri Tanzania ryahawe gasopo ku mutoza Masoudi Djuma

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 19 Ukwakira 2017 saa 05:56
Yasuwe :
0 0

Mu muhango wo kwerekana Masoudi Djuma nk’umutoza mushya wungirije muri Simba SC, itangazamakuru ryo muri Tanzania ryihanangirijwe kutazahirahira rimuhimbira ibinyoma nk’uko risanzwe ribikora.

Masoudi wahagurutse mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ku gicamunsi yerekanywe ku mugaragaro nk’umutoza mushya wungirije wa Simba SC yo muri Tanzania mu kiganiro n’itangazamakuru cyari kiyobowe na Haji Manara, Umunyamabanga mukuru w’iyi kipe.

Mbere yo kuvuga muri make amateka ya Masoudi yiganje ku bigwi bye muri Rayon Sports mu myaka ibiri ishize ayihesha igikombe cy’Amahoro n’icya shampiyona, Manara yahaye gasopo itangazamakuru kutazigera rihimbira ibinyoma uyu mutoza, rimuvugira ibyo atavuze kuko byakwanduza isura y’ikipe mu mahanga.

Yagize ati “Kenshi mutangaza ibyo mushaka tugatuza, mukanduza isura y’ikipe tugaceceka ariko nibura mbasabe mureke gukwirakwiza ibihuha n’amakuru mwihimbiye.Tanzania turi aba mbere mu guhimba inkuru, ibyo umuntu avuze ntabe ari byo byandikwa ariko mwihangane uyu mutoza mushya mumuhe agahenge.”

Masoudi we yijeje abakunzi ba Simba SC kuzaharanira icyahesha ikipe intsinzi ariko ashimangira ko bizashobora ari uko impande zose kuva ku bayobozi, abatoza, abakinnyi n’abafana bashyize hamwe.

Ikinyamakuru, mwanaspoti cyo cyasobanuye Masoudi nk’umutoza ugira amagambo menshi akaba inshuti y’abakinnyi ariko mu gihe ikipe iri kwitwara neza akaba atazi guhisha amarangamutima.

Masoudi asanze Simba SC ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona kugeza ku munsi wa gatandatu aho imaze gutsinda imikino itatu inganya indi itatu ikaba ifite amanota 12 inganya na Mtibwa Sugar, Young Africans na Azam.

Masoudi na Manara mu kiganiro n'itangazamakuru
Masoudi ubwo yari ageze muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza