Isomo u Rwanda rwakwigira kuri Mauritanie, Amavubi akazasubira mu Gikombe cya Afurika

Yanditswe na Reagan Ndayishimiye
Kuya 29 Nyakanga 2019 saa 11:33
Yasuwe :
0 0

Muri uku kwezi kwa Nyakanga ni bwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yashyize hanze uko tombola y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun iteye , u Rwanda rwisanga mu itsinda F aho ruri kumwe na Mozambique, Cap-Vert ndetse na Cameroun izakira irushanwa.

Nyuma y’isozwa ry’Igikombe cya Afurika cyaberaga mu Misiri cyegukanywe na Algérie, reka dusubize amaso inyuma mu gihe hashakwaga amatike yerekeza muri iri rushanwa maze bize tukwerekeza ku rugero rwiza twakigiyeho nk’Uu Rwanda.

Turebere hamwe ibanga andi makipe akoresha, tunarebe amasomo yadufasha mu kugira ikipe y’igihugu ikomeye .

Reka turebere hamwe inzira yatumye bwa mbere mu mateka igihugu gito mu mupira w’amaguru nka Mauritania kibona itike ndetse ibyiza byabotube twabyigiraho bizadufashe nk’u Rwanda.

Mauritanie

Iki ni igihugu gituwe n’abaturage Miliyoni 4.5 zisaga, si igihugu gifite amateka akanganye mu mupira w’amaguru muri Afurika kuko bwa mbere mu mateka bajya mu gikombe cya Afurika ni muri uyu mwaka mu Misiri. Ni iki cyahindutse cyatumye Mauritania ihatanira itike ikayibona ikerekeza mu gikombe cya Afurika?

El Hacen El Id wa Mauritanie atera umupira n'umutwe mu mukino igihugu cye cyahuyemo na Mali muri CAN 2019 yabereye mu Misiri

Reka turebere hamwe inzira abakoze izi mpinduka banyuzemo tugire amasomo tubigiraho.

Ahmed Yahya

Icya mbere ari na cyo kiri ku isonga cyanabaye umusingi wahinduye amateka y’iki gihugu mu mupira w’amaguru ni ubuyobozi bwiza bw’umupira w’amaguru muri iki gihugu.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mauritanie, Ahmed Yahya ari mu birahirwa nk’ikingi ya mwamba mu mpinduka nziza zatumye umupira wa Mauritanie ugera ku rwego rwiza uriho uyu munsi.

Yahya yazanye abagabo babiri b’abahanga; umwe ni umuyobozi ushinzwe ibya tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mauritania ariwe Luis Fortes, wahawe akazi muri Nzeri 2015, aza ahasanga umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Corentin Martins, we akaba yaratangiye akazi mu 2014.

Perezida wa FFRIM ya Mauritanie Ahmed Yahya ari kumwe na Perezida wa FIFA Gianni Infantino

Aba bagabo babiri bahawe akazi babigenje bate?

Luis Fortes

Duhereye kuri Luis Fortes, uyu mugabo yahoze ashinzwe ikigo kizamura impano mu ikipe ya Valence FC muri Espagne.

Akigera muri Mauritanie mu 2015, yasanze muri iki gihugu bagira icyiciro cya mbere n’icya kabiri gusa mu mupira w’abagabo, impinduka yakoze harimo kuba yarashyizeho Shampiyona z’abatarengeje imyaka 15, 17 na 19. Ibi byazamuye umupira wabo cyane kuko byahaye abakiri bato benshi umwanya wo gukina maze abitwaye neza bakagurwa n’amakipe yo mu byiciro byo hejuru.

Ibi kandi byatumye Shampiyona yabo y’icyiciro cya mbere ikomera kurushaho kuko amakipe yabonye abakinnyi beza bavaga muri izo Shampiyona z’abakiri bato.

Ntitwavuga ko bari bagera aho bifuza, ariko mu myaka ine izi mpinduka zatangiye kubyara umusaruro ku buryo bavuga ko ari intangiriro nziza z’ibyiza byinshi bategereje mu mupira wabo, kandi ni mu gihe koko icyo umuntu abiba nicyo asarura kuko umupira ugezweho urategurwa, nta nzira y’ubusamo ihari yakugeza ku ntsinzi irambye uretse gushyiraho uburyo butomoye buzatuma iyo ntsinzi iboneka.

Mauritania yashyize imbaraga mu mupira w’abato ku rwego rudasanzwe tariki ya 1 Ukwakira 2017, aho yafunguye ishuri ry’umupira w’amaguru ry’ujuje ibyangombwa byose nkenerwa (mega football academy).

Ubwo yitabiraga ifungurwa ry’iri shuri, Didier Drogba yavuze ko abonye ibintu abona gake muri Afurika, abonye umwe mu bayobozi bake b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika bafite icyerekezo cyiza n’intumbero berekezamo umupira w’amaguru mu gihugu cye!

Aha Drogba yashimaga imikorere myiza ya Ahmed Yahya yabaye umusemburo w’impinduka nziza zabaye mu mupira muri Mauritanie.

Didier Drogba yari muri Mauritanie mu 2017

Umuyobozi wa FIFA, Gianni Infatino we yavuze ko Mauritanie ari urugero rwiza ku bashaka guteza imbere umupira w’amaguru

Ati “Mauritania ni urugero rwiza rw’uko umupira wagateguwe ukanayoborwa byaba mu karere iherereyemo, Afurika ndetse n’Isi yose muri rusange.”

Amagambo nk’aya iyo avuzwe n’umuyobozi wa FIFA ufite ishusho rusange y’uko umupira uyobowe unategurwa mu bihugu bitandukanye ku Isi, bishimangira imikorere myiza y’abayobora umupira w’amaguru muri Mauritania.

Amashimwe yose ahabwa Ahmed Yahya ntanabura kuri Luis Fortes wabaga amugira inama ndetse anatanga umurongo w’uko iri shuri ryaba rimeze kuko abizobereyemo cyane ko ari n’akazi yakoze muri F.C Valence.

Nk’uko Abongereza bagira bati “Work hard success will follow you” gukora cyane kwa Mauritana ntikwabaye imfabusa kuko nyuma y’impinduka nziza bakoze zaje gukurikirwa no kubona itike yaberekeje mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’uyu mwaka wa 2019 mu Misiri.

Nyuma y’abatoza benshi batandukanye batagize icyo bamarira Mauritanie gifatika kuri iyi nshuro babonye umutoza Corentin Martins ukomoka mu Bufaransa ufatwa nk’ intwari y’igihugu, ni we wabafashije kubahesha iyi tike bari banabonye ubwa mbere mu mateka yabo. Ese yabigenje ate?

Corentin Martins

Corentin Martins yageze muri Mauritanie mu 2014 nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu kitari gifite amateka mu mupira muri Afurika, aho yazanye inyota yo kugira ibyo ahindura maze Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru amusezeranya kuzamuba hafi muri byose.

Byatangiye bigoranye kubona ikipe y’igihugu ikomeye kuko Corentin Martins yasanze Mauritanie ibarizwa ku mwanya wa 206 mu bihugu 211 bisohoka ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA.

Yasanze kandi Mauritanie ifite abakinnyi barindwi gusa bakina hanze nk’ababigize umwuga abandi bose bakina imbere mu gihugu.

Ibi byose bigaragara nk’ibidatanga icyizere na gike ni byo yahanganye na byo kugeza bihindutse.

Umwe mu muti yavuguse, yakoranye n’abagurisha abakinnyi azi abasaba gushakira amakipe abakinnyi beza yabonaga muri Mauritanie, bamwe babonye amakipe y’ababigize umwuga hanze y’igihugu cyane cyane mu byiciro byo hasi mu Bufaransa.

Corentin Martins utoza ikipe y'igihugu ya Mauritanie

Uko ni na ko shampiyona yagendaga irushaho gukomera imbere mu gihugu ku buryo n’abataragiye, basigaye bazamura urwego rwabo umunsi ku munsi ku buryo na bo bagurwaga n’amakipe yo hanze bitanyuze muri bwa buryo umutoza wabo yari yazanye bwo kubaranga, ahubwo gukora cyane kwabo byamanuye abagurisha abakinnyi baza kubishakira aka wa mugani wacu ngo ‘akeza karigura!’’

Ubu nyuma y’imyaka itanu gusa Mauritanie yakoresheje abakinnyi 16 bakinira ikipe y’igihugu bakina nk’ababigize umwuga baturutse muri za shampiyona zitandukanye ku Isi, naho barindwi gusa ni bo bakina imbere mu gihugu. Bose uko ari 23 nibo bakinnye igikombe cy Afurika mu Misiri.

Ese iki gikombe cya Afurika bakigezemo bate?

Corentin Martins nk’uko abyivugira, imikino itatu bakiniye iwabo yose barayitsinze babona amanota icyenda, asanga andi atatu babonye ku munsi wa mbere w’ijonjora batsinzemo Botswana imbere y’abafana bayo.

Mu manota 12 yabatwaye mu gikombe cya Afurika, icyenda bayakuye mu rugo, byerekena uburyo abafana babo bababaye inyuma ku buryo Mauritanie yabaye ikipe ntavogerwa mu rugo kandi reka bibe ni mu gihe kuko impinduka nziza abaturage baba bazibona, kuzura ama stade bagashyigikira abasore babo si ibyo bahatirwaga kuko icyizere cyari cyose nyuma y’ibyiza byakorwaga. “Kora ndebe iruta vuga numve!’’

Mauritanie yakinnye CAN bwa mbere uyu mwaka ubwo yari yabereye mu Misiri

Ubanza natwe uwakora neza abanyarwanda bamushyigikira, bakuzura Stade, Amavubi akaba ikipe ntavogerwa byaba mu rugo no hanze.

Ikibazo ni uko ibivugwa mu magambo biruta ibishyirwa mu bikorwa. Twihe intego kuko imbwirwaruhame zuzuye ikibonezamvugo cyiza zidafite ibikorwa icyo zibyara ni ugukura umupira ku rwego rubi uriho rukawushyira ku rwego rubi kurushaho.

Ubeshya abantu ko ikipe ikomeye nawe ubizi ko ntacyo wakoze gituma ikomera, bakaza kuyifana n’iyonka. Iyo batsinzwe rimwe, kabiri, gatatu… uko baje bose bagenda urusorongo.

Ibi byanabyaye imvugo mbi aho usigaye wumva umunyarwanda ukunda umupira avuga ngo “ayo Mavubi yanyu sinayareba!” biteye agahinda mu by’ukuri kuba ikipe y’igihugu cyacu igeze aho beneyo basigaye bayifata nk’intezarubwa ku buryo bamwe batagishaka no kuyitirirwa.

Hagire igikorwa abantu bongere bayibonemo uretse ko nubwo yatsindwa ite nyine kuyita iy’abandi bidakuraho ko n’ababivuga ari iyabo .

Amasomo u Rwanda rwakwigira kuri Mauritanie

1. Abayobora umupira w’amaguru bakwiye kuwuha icyerekezo gihamye kandi cyiza, hagashyirwaho ibyiciro by’abato. Ibi bizatuma umupira wacu ukomera mu gihe kirambye (iyi yo ni ingingo yagutse twazarambura by’umwihariko).

Hakwiye kandi no gushyirwa imbaraga mu marerero y’umupira w’amaguru ku buryo abana bagaragaje impano idasanzwe bafashwa kujyanwa mu makipe meza hanze y’igihugu.

Nuvuga umwana uzi umupira ntutekereze kugira ubufatanye n’amakipe akomeye hanze wamuha, uwo mwana azaba igihangange ate? Erega burya si itegeko guca muri Rayon Sports cyangwa APR n’izindi nkazo kugira ngo ujye mu ikipe ikomeye hanze y’igihugu!

Impano nyinshi tubona z’abakiri bato zikaburirwa irengero mu gihe gito ni uko zicucika muri ayo makipe nari mvuze haruguru kandi bakayajyamo imburagihe maze bakazimira bazimiye!

U Rwanda rumaze imyaka 15 ruhatanira gusubira mu Gikombe cya Afurika ruherukamo mu 2004

2. Shampiyona y’icyiciro cya mbere ishyirwe ku rwego rukomeye, amakipe ayikina abe afite urwego rujya kungana ku buryo ahangana bikwiye, azaba atabona ubushobozi rukina kuri urwo rwego ajye mu bindi byiciro .

Ntibisaba ko amakipe aba 14, anasigaye ari 10 ari ku rwego rujya kungana ntacyo byaba bitwaye (ibi ariko ni mu gihe aba tekinisiye bakora inyigo ikwiye basanga aribyo bikwiye bigakorwa) hari n’indi nzira ishoboka y’uko amakipe atagabanywa ahubwo akongerwa ubushobozi butuma ahatana bikwiye.

Mu gihe yagirwa amakipe 10 icyo gihe mu rwego rwo kongera imikino, akina shampiyona, yarangira bagafata atanu ya mbere agahura ukwayo ari byo byitwa playoffs, hano hakavamo aserukira igihugu.

Noneho ya yandi atanu ya nyuma na yo akagira irindi rushanwa hagati yayo ku buryo havamo izimanuka mu cyiciro cya kabiri.

Hari shampiyona nyinshi zikinwa muri ubu buryo ku mugabane w’u Burayi. Iri somo rya kabiri rirakomeye kuko ririmo inyungu ku makipe y’imbere mu gihugu, azakomera bitume agera kure mu mikino nyafurika, akabinnyi bayo bagurwe n’amakipe akomeye n’ikipe y’igihugu ikomere .

3. Abayobora umupira bahe akazi ababishoboye bafite ubushobozi bwo gukora impinduka zatuma umupira w’u Rwanda uva ku rwego rumwe ukajya ku rwisumbuye.

Mauritania yakoresheje Corentin Martins na Luis Fortes babubakira umupira wo ku rwego rwo hejuru kandi ntibyasabye ko Ahmed Yahya abivangira mu kazi, ahubwo we yabafashije kubona ibyo bakeneye bituma bakora akazi kabo neza ari na byo byatumye na we ake kaba keza.

Nkunda cyane imvugo ya David Bayingana, ni we ugira uti "umuhinzi nahinge, umwarimu yigishe, umuganga avure buri wese akore inshingano ze!" kandi koko ni na ko byakabaye, icyo umuntu atazi ajye akirekera abakizi, we akore kiriya azi neza kandi ashoboye, nibyo bizatuma umupira wacu ukomera kuko n’ubundi abo bose bazaba basenyera umugozi umwe.

4. Ikipe y’igihugu ikwiye kugira abakinnyi benshi babigize umwuga kurenza abakina imbere mu gihugu, ibyo nibyo bizatuma tugira ikipe ikomeye mu buryo bw’imyumvire yo kumenya icyo bashaka.

Bizabafasha kumva icyo byabamarira bo ubwabo ndetse n’agaciro byagirira igihugu muri rusange bitari ukubivuga mu magambo ahubwo bakabyumva mu gisobanuro nyacyo cy’ijambo, kumva ibintu ukabiha umutima n’ubwenge ukanishakamo imbaraga zo kubikora.

Uretse ibyo n’urwego rwabo rw’imikinire ruzazamuka cyane. Ubukungu bwabo bukazamuka ari nako n’ubw’igihugu buhazamukira.

Umupira ukwiye kuba utekerezwa nk’akazi kagira uruhare mu iterambere ry’igihugu nk’uko Ambasaderi Nduhungirehe Olivier abivuga.

Mpamya ko nitugira abakinnyi benshi babigize umwuga bizanaturinda kuva mu mpaka zidafite akamaro bamwe mu banyarwanda bajyamo zo kuba ikipe y’igihugu ihamagarwa abantu bagatangira kureba ngo harimo bangahe ba APR FC, abandi bati ni bangahe ba Rayon Sports FC (iyi nayo ni ingingo tuzarambura mu buryo bwihariye).

Ikibabaje, iyo Rayon Sports na APR FC baba bashyize imbere na zo ubwazo ntaho zigera mu mikino nyafurika nigize aho igera ntihozaho. Biroroshye rero kumva ko zoroshye , kuzubakiraho na byo ntakabuza bitanga ikipe yoroshye.

5. Ikipe y’igihugu ishakirwe imikino ya gishuti kandi abatekinisiye bahabwe umwanya wo guhitamo amakipe dukina ku buryo iyo mikino igira icyo isigira ikipe y’igihugu mu buryo bw’imyiteguro myiza ndetse no kurushaho gukomera.

Kugeza uyu munsi, Amavubi amaze amezi ane nta mukino uwo ari wo wose arakina

Corentin Martins ni kimwe mu bintu yakoze akigera muri Mauritanie, yongereye imikino ya gishuti kandi buri mukino wabaga ufitiwe igisobanuro mu buryo tekinike kuko n’ukina imikino ya gishuti ntapfa gukina n’ubonetse wese.

Amasomo yaba menshi cyane, ariko burya uwiga aruta uwanga, ni yo mpamvu ibyaba byiza ari ukugera ahabereye igikorwa ukibonera uko ibintu byakozwe, ukabaza, ukagisha inama kandi ukanashyira mu bikorwa ibyo wize, bijyanye n’ubushobozi bwawe.

Urugendoshuri muri Mauritanie rwafasha cyane mu mupira wacu. Hari ibyo wasanga baboneye ubushobozi bw’amafaranga wenda twe tutahita tubona ariko ibishoboka mu bushobozi bwacu twabikora.

Ikindi kandi ubushake, gukora cyane, bike bihari kubikoresha neza mu murongo mwiza n’icyerekezo gihamye byatubyarira byinshi kandi byiza byaduha ikipe y’igihugu ikomeye.

Imana y’i Rwanda izaduhe kongera kugira ikipe y’Igihugu ikomeye, itsinda ikanagera mu marushanwa akomeye nk’Igikombe cya Afurika ndetse n’igikombe cy’Isi.

Nitwigira ku bandi babigezeho, tugakora neza, igihe cyacu natwe kizagera nk’uko abaturanyi bose badukikije babigezeho bajya mu Gikombe cya Afurika mu Misiri.

Ibigize iyi nkuru ni ibitekerezo bishingiye ku busesenguzi bw’ibyo nasomye ubwo twateguraga imikino y’igikombe cy’Afurika kuri Radio 1, ndashimira cyane Rugimbana Théogène wamfashije mu kunoza ibitekerezo byanditse muri iyi nkuru.

Ndayishimiye Reagan, ni umunyamakuru w’imikino kuri Radio 1


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza