Amwe mu mazina azwi yahinduye amakipe ku munota wa nyuma harimo Josh King wagiye muri Everton mu gihe Southampton yatiye Takumi Minamino muri Liverpool.
Ni isoko ritari rishamaje bitewe n’uko amakipe menshi atigeze ashora amafaranga menshi mu kugura abakinnyi muri iyi minsi kubera ubukungu butifashe neza bitewe n’icyorezo cya COVID-19.
Ku makipe yo mu Bwongereza, abakinnyi batatu gusa ni bo baguzwe burundu ku munsi wa nyuma mu gihe abatijwe bikubye kabiri.
Igiteranyo cy’amafaranga yose yatanzwe muri Mutarama n’umunsi wa nyuma ni cyo gito kuva mu 2012 ubwo hatangwaga miliyoni 60£.
Urubuga rwa Deloitte rwagaragaje ko hatanzwe miliyoni 70£ kuri iyi nshuro, aho yagabanutseho miliyoni 230£ ugereranyije n’ayatanzwe mu mwaka ushize.
Indi mpamvu yatumye hatangwa amafaranga make ku isoko harimo kuba Ubwami bw’u Bwongereza bwaravuye mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi mu mpera z’umwaka ushize, aho byagoranye kugura abakinnyi bo hanze y’icyo gihugu.
Umutoza wa West Brom, Sam Allardyce, aherutse kuvuga ko ihinduka ry’amategeko yashyizweho nyuma ya ‘Brexit’ ryatumye hari abakinnyi batatu adashobora kugura.
Abakinnyi bahinduye amakipe ku munsi wa nyuma w’igura n’igurisha
Premier League
- Ainsley Maitland-Niles - Arsenal ---------------> West Brom, intizanyo.
- Joe Willock - Arsenal ---------------> Newcastle, intizanyo
- Ben Davies - Preston ---------------> Liverpool, £500,000
- Ozan Kabak - Schalke ---------------> Liverpool, intizanyo
- Moises Caicedo - Independiente del Valle ---------------> Brighton
- Okay Yokuslu - Celta Vigo---------------> West Brom, intizanyo
- Josh Maja - Bordeaux ---------------> Fulham, intizanyo
- Liam Hughes - Celtic ---------------> Liverpool, amafaranga ntiyatangajwe
- Dara Costelloe - Galway United ---------------> Burnley, amafaranga ntiyatangajwe
- Dan Long - Southampton ---------------> Bournemouth, intizanyo
- Takumi Minamino - Liverpool ---------------> Southampton, intizanyo
- Josh King - Bournemouth ---------------> Everton, amafaranga ntiyatangajwe
Ahandi i Burayi
- Shkodran Mustafi - Arsenal ---------------> Schalke, ubuntu
- Paulo Gazzaniga - Tottenham ---------------> Elche, ubuntu
- Olivier Ntcham - Celtic ---------------> Marseille, intizanyo
- Aboubakar Kamara - Fulham ---------------> Dijon, intizanyo
- Adama Diakhaby - Huddersfield ---------------> Amiens, amafaranga ntiyatangajwe
- Miguel Angel Guerrero - Nottingham Forest ---------------> Rayo Vallecano, amafaranga ntiyatangajwe
- Jese Rodriguez - PSG ---------------> Las Palmas, ubuntu
- Cedric Kipre - West Brom ---------------> Charleroi
- Badou Ndiaye - Stoke ---------------> Al-Ain, intizanyo
- Jayden Braaf - Man City ---------------> Udinese, intizanyo
- Rolando Mandragora - Juventus ---------------> Torino, intizanyo
- Cenk Tosun - Everton ---------------> Besiktas, intizanyo
- Gedson Fernandes - Tottenham ---------------> Benfica, intizanyo yararangiye
- Gedson Fernandes - Benfica ---------------> Galatasaray, intizanyo
- Joshua Zirkzee - Bayern Munich ---------------> Parma, intizanyo
- Sami Khedira - Juventus ---------------> Hertha Berlin
- DeAndre Yedlin - Newcastle ---------------> Galatasaray
- Aro Muric – Manchester City ---------------> Willem II, intizanyo
- Michael Verrips - Sheffield United ---------------> Emmen FC, intizanyo
- Jonathan De Bie - Tottenham ---------------> R.W.D. Molenbeek, amafaranga ntiyatangajwe
- Robert Glatzel - Cardiff ---------------> Mainz, intizanyo
- Jonas Lossl - Everton ---------------> FC Midtjylland, amafaranga ntiyatangajwe
- Domingos Quina - Watford ---------------> Granada, intizanyo
- Martin Samuelsen - Hull ---------------> Aalborg BK, intizanyo
- Rafa Mujica - Leeds ---------------> Las Palmas, intizanyo
- Miguel Fernandez - Birmingham ---------------> CD Guijuelo, intizanyo
- Roderick Miranda - Wolves ---------------> Gaziantep, Ubuntu.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!