Kwamamaza

Ismaila Diarra wakiniraga Rayon Sports yasanze Kasirye muri DCMP

Yanditswe kuya 20-08-2016 saa 18:24' na IGIHE


Rutahizamu wakiniraga Rayon Sports, Ismaila Diarra yamaze kugurwa na Daring Club Motema Pembe Imana y’i Kinshasa ku mafaranga ataramenyekana akaba yahawe amasezerano y’imyaka ibiri.

Diarra wageze muri Rayon Sports muri Gashyantare 2016 agahabwa amasezerano arangirana n’umwaka, yari yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe mu kwezi gushize nyuma yo kwitwara neza atsinda ibitego 14 muri shampiyona n’ibindi umunani mu gikombe cy’Amahoro.

Uyu mukinnyi yari yaragiye mu kiruhuko muri Mali aho akomoka ariko byakomeje kuvugwa ko ashobora kutazongera gukinira iyi kipe yahesheje igikombe cy’Amahoro bitewe n’amakipe atandukanye yari yakomeje kugaragaza ko amwifuza arimo DCMP na Renaissance FC zo muri Congo.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, umunyamabanga wayo Gakwaya Olivier avuga ko uretse na Diarra n’undi mukinnyi wese wabona ikipe imushaka mu buryo bwemewe, biteguye kumurekura akagenda kuko biba binakubiye mu masezerano ya buri mukinnyi w’iyi kipe.

Diarra wafatwaga nka rutahizamu, Rayon Sports izaba igenderaho umwaka utaha wa shampiyona ndetse no mu marushanwa Nyafurika izahagarariramo u Rwanda, agiye akurikiye rutahizamu w’Umugande Davis Kasirye wagiye na we muri DCMP mu kwezi gushize atanzweho agera kuri miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uretse aba, iyi kipe yanatakaje myugariro w’inyuma ku ruhande, Imanishimwe Emmanuel wagiye muri APR FC na myugariro wo hagati Tubane James wagiye muri AS Kigali.

Nubwo yatakaje aba bakinnyi, mu rwego rwo kuziba icyuho yazanye abandi icyenda barimo Nova Bayama wavuye muri Mukura VS, Senyange Yvan, Lomami Frank, Nahimana Shasir wavuye muri Vital’o, Ishimwe Issa Zapi wakinaga muri Sunrise FC, Nigimbere Fabrice wavuye muri Gasabo FC n’abakinnyi batatu Rayon Sports ivuga ko yazamuye mu ikipe y’abana iba i Nyanza barimo Cyimana Willy Hamza, Idrissa Nsengiyumva na Hakizimana Hassan.

Muri iyi kipe kandi biravugwa ko nyuma yo kubura Diarra bagiye kuzana undi rutahizamu ukomeye cyane uzava muri Cameroun nubwo amazina ye atarashyirwa ahagaragara ariko ngo bitarenze iki cyumweru azaba yageze mu Rwanda.

Ismaila Diarra w’imyaka 24 yakiniye amakipe atandukanye arimo Olympique Club de Bamako yo muri Mali, Azam FC yo muri Tanzania, na Shabab Atlas Khenifra Club muri Maroc, aho yavuye aza muri Rayon Sports.

Ismaila Diarra(hagati) yerekanywe mu bakinnyi bashya ba Darling Club Motema Pembe
DCMP yerekanye abakinnyi bayo bashya kuwa gatatu kuri Stade des Martyrs

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved