Ishimwe ry’Abanyarwanda bajyanywe na Heineken kureba Champions League mu Bugereki

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Kamena 2018 saa 03:53
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batatu b’abanyamahirwe, bishyuriwe na Heineken bajya mu Bugereki kureba umukino wa nyuma wa UEFA Champions League wahuje Real Madrid na Liverpool bari kumwe n’ibihangange bitandukanye byahoze biconga ruhago, bagaragaje akanyamuneza n’ibyo bazahora bibuka bungukiyeyo.

Biciye muri tombola zakozwe mu bice bitandukanye bya Kigali ku bakiliya ba Heineken, hatoranyijwe batatu barihirwa buri kimwe cyose gikenewe bajya Athènes mu Bugereki tariki 26 Gicurasi 2018 kureba umukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

Nubwo uyu mukino warangiye, Real Madrid yegukanye igikombe itsinze Liverpool ibitego 3-1 wabereye i Kiev muri Ukraine, Heineken yahisemo kujyana abakiliya bayo barimo Eudes Kayumba, Adam Kyamatare na Dany Kaziviya mu Bugereki aho bahuriye n’ibyamamare nka Fernando Morientes wegukanye iki gikombe inshuro eshatu akinira Real Madrid na Christian Karembeu wagitwaye kabiri nawe akinira Real Madrid n’abandi.

Mu izina rya bagenzi be, Dany Kaziviya, yavuze ko bashimishijwe bikomeye n’amahirwe bagize bakarebera umukino w’amateka ahantu heza, hateguwe ku buryo budasanzwe kandi bari kumwe n’ibyamamare bahoze bafana anashimira cyane Heineken yabibafashijemo.

Aganira na IGIHE yagize ati “Ni ikintu cyadushimishije cyane kugira amahirwe nk’ariya y’imbonekarimwe. Urebye uburyo twari dufashwe, byari nk’uko mujya mubona abashyitsi bakomeye bavuye mu mahanga baje mu Rwanda baba bafashwe, buri kintu cyari giteguye neza.”

Yakomeje agira ati “Ikindi twagize amahirwe yo guhura n’abakinnyi bahoze ari ibyamamare banegukanye Champions League, turebera hamwe, badufasha gusesengura buri kimwe kuko bafite inararibonye. Nyuma iyo wabishakaga waragendaga ugafata ifoto nabo, byari byiza cyane kandi turashimira bikomeye Heineken.”

Uruganda rwa Heineken rufite icyicaro gikuru mu Buholandi, ni umuterankunga w’imena wa UEFA Champions League kuva mu 2005.

Dany Kaziviya ari kumwe na Fernando Morientes wanyuze mu makipe akomeye arimo Liverpool yo mu Bwongereza na Real Madrid yo muri Espagne
Kayumba Eudes afata ifoto y’urwibutso n’Umufaransa, Christian Karembeu
Umukino wa nyuma wa UEFA Champions League warebewe kuri televiziyo za rutura
Abanyarwanda Eudes Kayumba (ibumoso) na Adam Kyamatare bari ku mazi mu Bugereki
Real Madrid yegukanye igikombe cya 13 cya Champions League itsinze Liverpool ibitego 3-1

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza