Ishimwe Kevin wakiniraga APR FC azatangwa muri Kiyovu Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Mutarama 2021 saa 11:36
Yasuwe :
0 0

Byitezwe ko APR FC itanga umukinnyi wayo, Ishimwe Kevin, muri Kiyovu Sports nyuma y’uko hafashwe icyemezo cy’uko atazongera gukinira iyi Kipe y’Ingabo.

Ku wa 28 Ukwakira 2020 ni bwo APR FC yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo umukinnyi wayo ukina ku mpande asatira izamu, Ishimwe Kevin, kubera imyitwarire mibi.

Nubwo nta makosa yakoze yatangajwe, byavugwaga ko yaba yaragaragarije abatoza imyitwarire idakwiye ubwo yasifurwaga ko yaraririye mu myitozo.

Ishimwe wahise yirukanwa mu mwiherero, agataha, ntiyigeze asubira muri APR FC ndetse ku wa 12 Ugushyingo, Umutoza Adil Mohamed Erradi, yashimangiye ko atazongera gukinira iyi Kipe y’Ingabo.

Ati “Ubuyobozi bwa APR, umuryango wa APR wafashe icyemezo kidakuka, ni icyemezo cya nyuma. Nta kugaruka guhari, oya oya. Dukora kinyamwuga, hano dukeneye abakinnyi bafite imyitwarire ya kinyamwuga, y’ikipe kandi bitwara neza muri APR. Niba icyemezo cyafashwe, cyafashwe. Rimwe guteranyaho rimwe bingana na kabiri.”

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mukinnyi wari ugifite amasezerano y’umwaka umwe, yahagaritswe muri APR FC atazongera gukinira, ahubwo azatangwa burundu muri Kiyovu Sports.

Ishimwe Kevin w’imyaka 25, yari amaze umwaka umwe muri APR FC nyuma yo kuyigeramo aguzwe muri AS Kigali.

Uyu mukinnyi wakiniye amakipe atandukanye arimo Rayon Sports na Pépinière FC, yakunze kuvugwaho imyitwarire idahwitse.

Kuri ubu nta mikino iri kuba mu Rwanda nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo ihagaritse Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ku wa 12 Ukuboza 2020 ubwo yari igeze ku munsi wayo wa gatatu kuko hari amakipe amwe yagaragayemo ubwandu bwa COVID-19.

Mu gihe yakwerekeza muri Kiyovu Sports, Ishimwe Kevin azategereza gukina muri Werurwe 2021 cyangwa nyuma yaho, ubwo isoko ry’abakinnyi rizaba ryongeye gufungura mu Rwanda.

Mu Ugushyingo 2020, Umutoza wa APR FC, Adil Mohamed Erradi, yatangaje ko Ishimwe Kevin atazongera gukinira Ikipe y'Ingabo
Amakuru IGIHE yamenye ni uko Ishimwe Kevin ugifite amasezerano ya APR FC azarangirana n'uyu mwaka w'imikino wa 2020/21, azatangwa muri Kiyovu Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .