Irambona yari kubagwa kuwa 15 Mutarama 2021 ariko iyi gahunda yimurirwa kuwa Gatandatu tariki ya 23 Mutarama 2021 mu bitaro bya Gisirikare by’i Kanombe.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze kuri iki Cyumweru, yagize ati “Kubagwa byagenze neza. Ndashimira buri wese wanzirikanye mu masengesho ye akananshyigikira. Imana ibahe umugisha mwese.”
Imvune yabazwe yayigiriye mu mikino ya gicuti itegura umwaka mushya w’imikino ikipe ye ya Kiyovu Sports yakinnye mu Ugushyingo ndetse azamara hagati y’iminsi 15 na 20 mbere y’uko yongera gukora imyitozo.
Uyu mukinnyi uzuzuza imyaka 28 muri uyu mwaka, yageze muri Kiyovu Sports muri Gicurasi 2020 ku masezerano y’imyaka ibiri, avuye muri Rayon Sports yari amazemo imyaka umunani.
Muri uyu mwaka w’imikino wa 2020/21, Irambona yakinnye umukino umwe wahuje Kiyovu Sports na APR FC ku munsi wa gatatu wa Shampiyona, asimburwa na Nsengiyumva Moustapha ku munota wa 60.
Ntiyakinnye imikino ibiri ibanza ya Shampiyona, Kiyovu Sports yahuyemo na Mukura Victory Sports ndetse na Marines FC kubera imvune.
Kuri ubu, ntibiramenyekana igihe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere izasubukurirwa nyuma yo guhagarikwa na Minisiteri ya Siporo ku wa 12 Ukuboza 2020 kubera ko hari amakipe yagaragayemo ubwandu bwa COVID-19.
Bivugwa ko kare ishobora kongera gukinwa, ari mu matariki asatira iya 14 Gashyantare 2021, ubwo ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ izaba ikubutse muri Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2021) izabera muri Cameroun hagati ta tariki ya 16 Mutarama n’iya 7 Gashyantare.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riherutse gutangaza ko ryemeranyijwe n’amakipe ingamba zizakurikizwa, aho zizashyikirizwa inzego zirimo Minisiteri ya Siporo ikemeza niba imikino yongera gusubukurwa.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!