Iradukunda yafashije Mukura VS gutsindira Kiyovu Sports ku Mumena (Amafoto)

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 3 Ugushyingo 2018 saa 06:38
Yasuwe :
0 0

Mukura Victory Sports et Loisirs FC iri mu bihe byiza, yatsinze Kiyovu Sports ku kibuga cyayo ku Mumena, yuzuza imikino ine yikurikiranya itsinda muri shampiyona y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu hakinwe imwe mu mikino y’umunsi wa kane wa shampiyona ‘AZAM Rwanda Premier League 2018/2019. Umukino ukomeye wahuje amwe mu makipe akuze kurusha andi muri iki gihugu; Kiyovu Sports na Mukura VS.

Umutoza wa Mukura VS yahisemo kwicaza abakinnyi babiri bamutsindiye ibitego bitatu byamuhesheje amanota atandatu mu mikino ibiri iheruka; Ndizeye Innocent bita Kigeme na Munezero Dieudonné, ahubwo agirira icyizere Iradukunda Bertrand utari usanzwe ubanzamo.

Byabyaye umusaruro kuko uyu wazamukiye mu ishuri rya ruhago rya APR FC yagoye cyane ba myugariro ba Kiyovu barimo Serumogo mu minota ya mbere y’umukino, binahesha iyi kipe yo mu karere ka Huye igitego ku munota wa 10 gusa w’umukino.

Ni ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Ciza Hussein, ukurwamo na Nzeyurwanda urindira Kiyovu, usanga Iradukunda ahagaze wenyine asubizamo n’ishoti rikomeye.

Iki gitego ntabwo cyakanguye Kiyovu Sports kuko yakomeje kurushwa hagati mu kibuga, cyane ko Kalisa na Habamahoro bari bagowe no guhagarika umuvuduko w’imipira yahererekanywaga na Duhayindavyi na Ciza Hussein.

Mukura VS yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku mupira Ciza yahaye Mutebi Rashid asigarana n’umunyezamu Nzeyurwanda ku munota wa 42, ariko umupira unyura iruhande rw’izamu, bituma igice cya mbere kirangira Mukura iri imbere n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri Kirasa Alain utoza Kiyovu yinjije Ishimwe Saleh asimbura Zagabe, byongera imbaraga hagati mu kibuga bituma Mukura VS itangira gukina yugarira.

Haringingo utoza Mukura nawe yasimbuje, Onesme Twizerimana na Iddy Said Djuma bafata imyanya ya Alexis Nkomezi na Mutebi Rachid ku munota wa 52 na Innocent Kigeme asimbura Ciza Hussein ku munota wa 78.

Izi mpinduka ntacyo zahinduye ku mukino nubwo iminota ya nyuma yihariwe na Kiyovu yakomeje gusatira ishaka igitego cyo kwishyura, ariko umunyezamu wa Mukura VS Rwabugiri Omar akomeza kuba ibamba.

Mukura VS yatsinze Kiyovu iba ikipe ya kane itsinze mu mikino ine ya mbere ya shampiyona nyuma ya; Sunrise FC, Rayon Sports na Bugesera FC, bivuga ko ikomeje kuba iya kabiri ku rutonde rwa shampiyona aho inganya amanota na APR FC, ikarushwa ibitego zizigamye.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi

Kiyovu Sports: Nzeyurwanda Jimmy Djihad, Serumogo Ally, Rwabuhihi Placide, Ngirimana Alexis (c), Jean Paul Uwihoreye, Habamahoro Vincent, Kalisa Rachid, Zagabe Jean Claude, Armel Ghislain, Nizeyimana Djuma na Ouambe Djumae.

Mukura VS: Rwabugiri Omar, Hassan Rugirayabo, David Nshimirimana, Saidi Iragire, Janvier Mutijima, Nkomezi Alexis, Youssuf Lure, Gael Duhayindavyi, Ciza Hussein Mugabo, Iradukunda Bertrand na Rachid Mutebi.

Uko indi mikino y’umunsi wa kane yagenze

Ku wa Gatanu tariki 2 Ugushyingo 2018

• Musanze FC 2-1 Espoir FC
• Amagaju FC 1-2 Police FC
• Kirehe FC 2-2 AS Muhanga

Ku wa Gatandatu tariki 3 Ugushyingo 2018

• Marines FC 0-2 APR FC SC
• Kiyovu 0-1 Mukura VS
• AS Kigali 0-2 Etincelles FC

Ku Cyumweru tariki 4 Ugushyingo 2018 hateganyijwe umukino wa Rayon Sports vs Gicumbi FC

Abayobozi b'amakipe yombi, Nizeyimana Olivier na Kayumba Jean Pierre bari bafite icyizere mbere y'umukino
Iradukunda Bertrand bita Kanyarwanda yagoye ba myugariro ba Kiyovu Sports mu gice cya mbere
Ibyishimo ku bakinnyi ba Mukura VS byabonetse mu minota ya mbere
Innocent Habyarimana na Onesme Twizerimana bakinanye muri APR FC bombi babanje ku ntebe y'abasimbura
Iradukunda Bertrand yishimira igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino
Mu minota ya nyuma Kiyovu Sports yokeje igitutu izamu ryari ririnzwe na Omar Rwabugiri
Mukura VS yujuje amanota 12 kuri 12
Mutebi Rachid agerageza gucenga Vincent Habamahoro wa Kiyovu Sports
Nizeyimana Djuma wari witezweho byinshi n'abakunzi ba Kiyovu ntabwo yari mu bihe byiza uyu munsi
Rutahizamu mushya wa Kiyovu w'umunya Cameroun Armel Ghislain Djumae yakoresheje imbaraga nyinshi ariko igitego kirabura
Umuyobozi wa Mukura Victory Sports Nizeyimana Olivier ari mu barebye uyu mukino
Wari umukino w'imbaraga
Zagabe Jean Claude wari kapiteni wa Mukura VS umwaka ushize ubu yahanganaga nayo mu myenda ya Kiyovu Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza