U Rwanda ruzajya muri uyu mukino rusabwa gutsinda kugira ngo rwizere gukomeza muri ¼ cya Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) iri kubera muri Cameroun.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yemeje ko Iradukunda Bertrand afite imvune yagize ubwo yagonganaga na Rutanga Eric, ariko avuga ko idakanganye.
Ati “Ntabwo nakubwira ngo ubu ameze neza kuko aracyakurikiranwa n’abaganga, haracyari kare ho kuvuga ngo ameze neza 100%, byose birashoboka. N’ejo ashobora kuba yaraye ari muzima, akabyuka yarwaye umutwe cyangwa yarwaye mu nda.”
“Ku kugongana kwabayeho, yarababaye, ariko abaganga baracyakurikirana, ngira ngo amasaha dusigaranye azaba yaduhaye igisubizo nyacyo kugira ngo turebe ko twazamukoresha cyangwa bitazashoboka.”
Gusa, amakuru IGIHE ikesha bamwe mu bari mu Ikipe y’Igihugu, ni uko Iradukunda Bertrand atazakina umukino wa Togo kubera iyo mvune ndetse agomba kunyuzwa mu cyuma hagasuzumwa uburemere bwayo.
Iradukunda Betrand yari yabanje mu kibuga ku mukino wa Uganda, akina iminota 74 mbere yo gusimburwa na Manishimwe Djabel mu gihe ku mukino wa Maroc yakinnye iminota 33 ya nyuma asimbuye Sugira Ernest.
Kuba atazakina uyu mukino, yiyongereye kuri Nsabimana Eric utarakinnye umukino wa Maroc kubera imvune yagiriye ku mukino wa mbere u Rwanda rwanganyijemo na Uganda mu minsi irindwi ishize.
Ikipe y’Igihugu iri ku mwanya wa gatatu n’amanota abiri, inyuma ya Maroc ifite amanota ane na Togo ifite atatu mu gihe Uganda ifite inota rimwe ku mwanya wa nyuma.
Indi nkuru wasoma: Amavubi mu mukino w’ishiraniro na Togo, Mashami asabwamo guhindura imikinire



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!