00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iturufu iri gufasha Rutsiro FC kwitwara neza

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 20 Gicurasi 2021 saa 10:34
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kugera mu makipe umunani ya mbere azahatanira igikombe cya Shampiyona, ubuyobozi bw’ikipe ya Rutsiro FC buhamya ko atari ibintu byayigwiririye ko ahubwo yabikoreye yifashishije amikoro make yari ifite.

Mbere y’uko Shampiyona itangira, si benshi bahaga amahirwe Rutsiro FC yo kuzagera mu makipe umunani ya mbere, nyamara yabigezeho ivuye mu itsinda ryarimo Rayon Sports FC, Gasogi United na Kiyovu Sports.

Mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye na Perezida wa Rutsiro FC, Nsanzimfura Jean Damascène, yasobanuye icyihishe inyuma yo kuba ikipe abereye Umuyobozi yarageze mu makipe umunani ya mbere n’intego bazajyanamo.

Ati “Si benshi baduhaga amahirwe yo guca muri iri tsinda ariko amagambo atandukanye n’ibikorwa. Twe twicaranye n’abatoza b’ikipe ndetse n’abakinnyi tugira ibyo twiyemeza tutitaye ku itsinda twarimo. Twese twemeranyije ko tugomba kurisohokamo turi mu makipe abiri agomba kuzamuka. Ikindi twakoze, ni uguha abakinnyi ibyo twabemereye kandi bigakorerwa igihe. Mbese twasangiye bike twari dufite kandi biratunyura.”

Uyu muyobozi kandi yakomeje avuga ko bakomeje kugerageza kuba hafi cyane y’ikipe kugira ngo babashe kugera ku ntego zabo.

Nyuma yo kubona amanota umunani yatumye Rutsiro FC igera mu makipe umunani ya mbere, Perezida Nsanzimfura yavuze ko igikurikiyeho ari ukujya gukina iyi mikino irindwi batagiye mu butembere kuko bagaragaje ko bafite ubushobozi bwo guhangana.

Ati “Kuba twarageze mu makipe umunani ya mbere, ni ikigaragaza ko tutari insina ngufi kuko twahageze tubikwiye. Igikurikiyeho ni ugushaka uko tuzaza mu makipe abiri ya mbere nubwo atari benshi baduha ayo mahirwe ariko birashoboka.”

Rutsiro FC, mu itsinda yari irimo rya kabiri (B) yatsinze imikino ibiri ya Kiyovu Sports (ubanza n’uwo kwishyura), inganya na Rayon Sports FC umukino wo kwishyura, inganya na Gasogi United mu mukino ubanza, inatsindwa umukino wa Gasogi United wo kwishyura n’uwa Rayon Sports FC wabanje.

Rutsiro FC ifashwe neza n'ubuyobozi bwayo
Nsanzimfura Jean Damascène uyobora Rutsiro FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .