00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzira Thumaine Emmanuel wakiniye APR FC yanyuzemo kugeza abaye umutoza wa siporo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Kamena 2021 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Thumaine Emmanuel ‘Titi’ wongerera ingufu abakinnyi ba Kiyovu Sports aho abifatanya no gutoza imikino ngororangingo muri Gyms, yavuze uko yanze gukinira amakipe arimo APR FC kubera uburyo yakundaga kwiga.

Thumaine Emmanuel yagizwe umutoza wongerera ingufu abakinnyi ba Kiyovu Sports muri uyu mwaka w’imikino wa 2021/22.

Ubwo yari akiri muto ntiyamenyekanye cyane nk’umukinnyi ukomeye, ariko yagize amahirwe yo kuzamurwa mu Ikipe nkuru ya APR FC, aho yakinanye n’abarimo Ngomirakiza Hegman.

Gusa, ntiyatinze mu Ikipe y’Ingabo kuko yahisemo gushyira ibyo gukina umupira ku ruhande kugira ngo akurikire neza amasomo nk’uko yabibwiye IGIHE.

Ati “Natangiye gukina ndi muto mfite imyaka 14, kuva icyo gihe narazamutse nyura kwa nyakwigendera Mourinho [Kalisa Jean Paul] watozaga ikipe y’abato ya Rayon Sports, njya Kimihurura ahahoze Renaissance. Naho narahavuye njya mu ikipe y’abato ya APR, baza kunzamura mu ikipe nkuru ndi kumwe na Hegman [Ngoma], Christian [Uwumukiza] n’abandi, twazamutse turi abakinnyi batandatu.”

Thumaine Emmanuel yize mu Ishami ry’​Ubugenge, Ubutabire n’Imibare (PCM) mu gihe muri kaminuza yakurikiranye ibijyanye na Siporo n’Ibinyabuzima (Sports and Biology).

Yakomeje ati “Nakundaga kwiga, umupira ntabwo nashatse kuwujyamo cyane, binsaba ko mbanza kujya kwiga, ngarutse mvuye ku ishuri ni bwo nagiye muri ASPOR FC, nyuma yaho nsa n’uhagaritse umupira mbivamo, ariko nagerageje no kujya mu yandi makipe nka Kiyovu Sports nkabona birasa n’ibishoboka ariko kubera gukunda kwiga cyane biba ngombwa ko mpagarika umupira.”

Thumaine wasoje amashuri ya kaminuza mu 2007, yavuze ko icyo gihe aribwo yahise ajya kwiga ibijyanye na siporo muri Sports Center Institute yo muri Kenya, ahamara imyaka ibiri.

Ati “Nahise ninjira mu bya siporo kuko natekerezaga abakinnyi cyangwa abatoza b’uyu munsi tubana benshi babikora batarabyize. Ndavuga nti kuki ntagenda nkiga nkazana impamyabumenyi ituma nafasha umukinnyi kuva ku rwego rumwe ajya ku rundi mu bijyanye no gutegura umubiri.”

“Mu 2013 ni bwo ninjiye mu bintu bya gym, cyangwa se ibyo kuba najya mfasha abakinnyi ku ruhande. Mu mwaka ushize ni bwo natangiye kujya mvugana n’amakipe, nagiye muri Bugesera FC, mvayo ngaruka mu bya ‘Gym’ kubera ko ari ko kazi kanjye ka buri munsi, nyuma njya muri Kiyovu Sports n’ubu turacyari kumwe.”

Uretse kuba afasha abakinnyi ba Kiyovu Sports ku bijyanye no kubongerera ingufu, Thumaine Emmanuel asanzwe ari umutoza w’imikino ngororamubiri muri Gym ya Lifestyle ikorera Kicukiro.

Yavuze ko muri aka kazi ke ka buri munsi, hari byinshi byihariye afasha abamugana nk’umuntu ubikora yarabyize ndetse akabifashwamo n’ibikoresho bigezweho bitamenyerewe mu Rwanda.

Ati “Nahuye n’umushoramari w’Umusuwisi, ariko afite umugore w’Umunyarwandakazi. Yanyitabaje nk’umuntu wamufasha gucunga Gym ye ya Lifestyle ikorera Kicukiro.”

Yakomeje ati “Dutanga serivisi eshatu, iya mbere ni aerobic, iya kabiri ni Zumba, iya gatatu bayita trampoline. Hano iwacu aerobic ziramenyerewe cyane, ariko hari ibindi bibiri byaje birimo uburyo bushya bwa ‘Zumba’ abazabasha kutugana bazabibona. Trampoline yo ikomoka muri Repubulika ya Tchèque, ni icyuma ariko gikorerwaho ‘cardia’, ishobora gukorerwaho imyitozo umunani itandukanye.”

Yongeyeho ko igikoresho cya trampoline gifasha umuntu gutakaza ‘calories’ nyinshi kurusha izisanzwe muri aerobic.

Mu myitozo isanzwe ya aerobic, umuntu akatakaza calories 1200 cyangwa 1500 mu gihe iyo yifashishije trampoline agakora neza, atakaza calories 1800.

Thumaine Emmanuel 'Titi' usanzwe ari umutoza wongerera ingufu abakinnyi ba Kiyovu Sports, abifatanya no gutoza imikino ngororamubiri muri Gym

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .