Inzira Amavubi azacamo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Nyakanga 2019 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane wa Afurika, CAF, yashyize ahagaragara uburyo buzakoreshwa mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, kizitabirwa n’amakipe 32.

Nyuma yo gukora amatsinda y’uburyo amakipe azahura mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun, kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga ni bwo hazaba tombola y’uburyo amakipe yo muri Afurika azahura mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.

CAF igizwe n’ibihugu binyamuryango 54, izakoresha ibyiciro bitatu by’amajonjora birimo ijonjora rya mbere rizaba hagati y’ibihugu 28 bidahagaze neza (bya nyuma muri Afurika) ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA.

Amakipe 14 azaba yatsinze muri iri jonjora rizahuza ibihugu 28, aziyongera ku yandi 26 ahagaze neza ku rutonde rwa FIFA muri Afurika, agabanywe mu matsinda 10, aho rimwe rizaba rigizwe n’ibihugu bine.

Ibi bihugu bine bizahura mu mikino itandatu muri ayo matsinda.

Ibihugu 10 bya mbere muri ayo matsinda bizahura hagati yabyo na bwo hagendewe ku buryo bihagaze ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA (bitanu bihagaze neza mu gakangara ka byo, na bitanu biri hasi mu kandi), byishakemo bitanu bibona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar nyuma yo gukina umukino ubanza n’uwo kwishyura.

Bibayeho amakipe yombi akanganya ibintu byose nyuma y’imikino yombi, hashyirwaho umukino wa gatatu wabera ku kibuga cyihariye.

Iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 izarangira muri 2021, aho kugeza ubu Qatar ari yo yonyine ifite itike nk’igihugu kizakira irushanwa.

Bigendanye n’urutonde ngarukakwezi rwasohotse ku wa Kane w’iki cyumweru, u Rwanda rukaza ku mwanya wa 36 muri Afurika, ruzatangirira mu ijonjora rya mbere rizakinwa n’ibihugu 28 bizahatanira kujya muri 40 bizajya muri tombora y’amatsinda.

Uko amakipe yo muri Afurika akurikirana nyuma ya FIFA Ranking yasohotse tariki ya 25 Nyakanga 2019

  1. Sénégal
  2. Tunisie
  3. Nigeria
  4. Algérie
  5. Maroc
  6. Misiri
  7. Ghana
  8. Cameroun
  9. RDC
  10. Côte d’Ivoire
  11. Mali
  12. Burkina Faso
  13. Afurika y’Epfo
  14. Guinée
  15. Cap-Vert
  16. Uganda
  17. Zambia
  18. Bénin
  19. Gabon
  20. Congo
  21. Madagascar
  22. Niger
  23. Libya
  24. Mauritania
  25. Kenya
  26. Centre Afrique
  27. Zimbabwe
  28. Sierra Leone
  29. Mozambique
  30. Namibia
  31. Angola
  32. Guinée Bissau
  33. Malawi
  34. Togo
  35. Sudani
  36. Rwanda
  37. Tanzania
  38. Guinée Equatoriale
  39. Eswatini
  40. Lesotho
  41. Ibirwa bya Comores
  42. Botswana
  43. Burundi
  44. Éthiopie
  45. Liberia
  46. Ibirwa bya Maurice
  47. Gambia
  1. Tchad
  2. São Tomé & Príncipe
  3. Seychelles
  4. Djibouti
  5. Somalia
  6. Érythrée
Rutahizamu w'Amavubi Kagere Meddie ahanganiye umupira na Serge Aurier wa Côte d'Ivoire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza