00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkweto zambawe na Michael Jordan zaguzwe akayabo mu cyamunara

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Ukwakira 2021 saa 05:14
Yasuwe :
0 0

Umuguru w’inkweto zambawe n’umunyabigwi mu mukino w’intoki wa basketball muri NBA, Michael Jordan, zaguzwe mu cyamunara arenga miliyoni 1.472$.

Izi nkweto zo mu bwoko bwa Nike Air Ships zagurishijwe zifite ibara ry’umweru n’umutuku. Michael Jordan yazambaye mu mwaka w’imikino we wa mbere muri Chicago Bulls mu 1984. Ni nabwo Nike yatangiye ubufatanye n’uyu mukinnyi mu gukora ubwoko bw’inkweto n’imyenda bye.

Nibwo bwa mbere inkweto zambawe ziguzwe mu cyamunara ziri ku giciro cyo hejuru mu mukino uwo ariwo wose. Izi nkweto zaguzwe binyuze kuri Sotheby’s ikunze kugurishirizwaho ibyamunara.

Michael Jordan yasezeye gukina mu 2003. Afite ibigwi byihariye cyane ko nyuma yaje kuba umukinnyi wa mbere wa NBA mu mateka watunze miliyari y’amadorari.

Visi Perezida wa Sotheby’s, Brahm Wachter, nyuma ya cyamunara y’izi nkweto ze yatangaje ko umuhigo waciye n’iki cyamunara cya Jordan Nike Air Ships ushimangira ubuhangange bwe ndetse n’agaciro gakomeye k’inweto ze ku isoko ry’inkweto za siporo.

Izi nkweto zaguzwe na Nick Fiorella, uzwi mu kwegeranya ibintu bya cyera. Mbere y’iyi cyamunara, byari byitezwe ko izi nkweto zigurwa hagati ya miliyoni 1$ na miliyoni 1,5$.

Si ubwa mbere zambawe na Michael Jordan zigurwa akayabo cyane ko no mu 2020, umuguru w’inkweto zo mu bwoko bwa Nike Air Jordan zambawe bwa mbere nawe mu 1985 , zagurishijwe agera ku bihumbi 615$.

Izi ariko, ntabwo ari zo nkweto ziguzwe igiciro cyo hejuru mu cyamunara cyane ko muri Mata uyu mwaka, umuguru w’inkweto zo mu bwoko bwa Sneakers za Air Yeezy zambawe bwa mbere n’umuraperi Ye [Kanye West] mu 2008 zagurishijwe miliyoni 1,8$, zica agahigo ko kuba inkweto zigurishijwe muri cyamunara zihenze.

Inkweto zambawe na Michael Jordan zaguzwe akayabo mu cyamunara
Uyu mugabo yubatse amateka mu mukino wa Basketball muri NBA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .