00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkoramutima za APR FC zashimiwe kuzirikana abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Nyakanga 2021 saa 06:30
Yasuwe :
0 0

Inkoramutima za APR FC zigizwe n’abafana bayo bo muri Fan Club zitandukanye, zashimiwe igikorwa cyo kuremera abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu batuye mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana.

Ku Cyumweru, tariki ya 4 Nyakanga 2021, ni bwo abagize Inkoramutima za APR FC basuye abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu bo mu Murenge wa Muyumbu, babagenera ibiribwa n’ubwisungane mu kwivuza bwahawe abantu 180.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimiye Inkoramutima za APR FC ndetse n’ubuyobozi bw’iyi kipe ku gikorwa cy’urukundo bakoze, abasaba ko cyaba ngarukamwaka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Bahati Bonny, yavuze ko igikorwa cyakozwe n’Inkoramutima za APR FC akigereranya n’icy’ubutwari.

Ati “Ni igikorwa gishimishije buri muntu wese yaba ari umuyobozi cyangwa undi wese yakwishimira. Byaradushimishije kuko byakozwe ku munsi wo Kwibohora, bikorerwa abamugariye ku rugamba n’ubundi bagize uruhare mu Kwibohora. Mu by’ukuri njye ni igikorwa mbona nk’icy’ubutwari.”

Yakomeje agira ati “Buri mwaka ubuyobozi bw’Umurenge dufatanye n’ubw’Akarere, ku munsi wo Kwibohora dutegura igikorwa cyo kwishimana na bariya bamugariye ku rugamba kugira ngo turebeke ko tubaha agaciro kandi ko uyu munsi igihugu gitekanye kubera bo. Twifuza ko ibikorwa nk’ibi byakomeza.”

Umuyobozi w’Inkoramutima za APR FC, Sam Friend, yavuze ko impamvu bahisemo kwifanya n’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu ari uko ibimaze kugerwaho babigizemo uruhare.

"Twashatse kwifatanya na bo ku munsi wo kwibohora ariko tunabagaragariza ko tuzirikana ubutwari bwabo mu rugamba rwo kwibohora."

Murigande Charles uhagarariye abamuriye ku rugamba, na we yashimiye cyane Inkoramutima za APR FC ku gikorwa cy’urukundo zaberetse, ababwira ko aho bari hose na bo ari APR FC ku mutima, anaboneraho kubasaba kubashimirira cyane ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo.

Mu Murenge wa Muyumbu habarizwa abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu bari mu miryango igera kuri 81, batujwe mu midugudu ibiri kuva mu myaka itandatu ishize. Mu mwaka ushize, ubuyobozi bw’uyu Murenge bwatanze inka ku miryango itanu.

Meya w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab (ibumoso), yitabiriye iki gikorwa cyo gufasha abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Bahati Bonny. yavuze ko igikorwa cyakozwe n'Inkoramutima za APR FC akigereranya n'icy'ubutwari
Murigande Charles uhagarariye abamugariye ku rugamba yashimiye Inkoramutima za APR FC
Umuyobozi w’Inkoramutima za APR FC, Sam Friend, yavuze ko bahisemo kwifatanya n'abamugariye ku rugamba kuko ari bo bakesha uko igihugu kimeze uyu munsi
Rtd Col Ruzibiza ashyikiriza uhagariye abamugariye ku rugamba ibahasha bagenewe n'Inkoramutima za APR FC
Bamwe mu bagize Inkoramutima za APR FC zari zitabiriye iki gikorwa mu Murenge wa Muyumbu
Abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu bashimiye Inkoramutima za APR FC n'ubuyobozi bwabo uburyo babazirikanye
Uretse ubwisungane mu kwivuza bwahawe abantu 180, abamugariye ku rugamba bo mu Murenge wa Muyumbu bahawe kandi n'ibiribwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .