00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingengo y’imari y’Amavubi izongerwa, iya FERWAFA ibe miliyari 8,9 Frw mu 2022

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Ugushyingo 2021 saa 10:12
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riteganya ko mu mwaka utaha wa 2022 rizakoresha ingengo y’imari ingana na 8.983.155.532 Frw.

Biteganyijwe ko mu ngengo y’imari yagenwe, miliyari 7,76 Frw azakoreshwa mu bikorwa bijyanye n’amarushanwa no guteza imbere umupira w’amaguru naho andi miliyari 1,21 Frw agakoreshwa mu bikorwa bya FERWAFA birimo no guhemba abakozi.

Muri ayo mafaranga yagenewe amarushanwa ni ho hakubiye miliyari 2,21 Frw azagenerwa amakipe y’Igihugu azitabira amarushanwa atandukanye mu 2022 arimo imikino ya CECAFA, amajonjora ya CHAN, amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 n’imikino ya gicuti.

Iri shyirahamwe rya ruhago riteganya ko amafaranga rizakoresha mu mwaka utaha azava mu bafatanyabikorwa batandukanye barimo Minisiteri ya Siporo ihemba Umuyobozi wa Tekinike, abatoza b’Ikipe y’Igihugu ikanagira uruhare mu gutegura aya makipe, FIFA, CAF n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Mu 2021, FERWAFA yari yateganyije ko izakoresha ingengo y’imari ingana na 6,364,175,639 Frw arimo miliyari 1.595 Frw agenewe amakipe y’Igihugu.

Ku wa Gatatu, tariki ya 17 Ugushyingo 2021, ni bwo FERWAFA yatumiye abanyamuryango bayo mu nama y’Inteko Rusange izabera kuri Sainte Famille Hotel izemerezwamo iyi ngengo y’imari ku wa 18 Ukuboza 2021.

FERWAFA iteganya ko mu mwaka utaha wa 2022 yakoresha ingengo y'imari ingana na miliyari 8,9 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .