Ingaruka ukwitandukanya kwa Catalogne na Espagne kuzagira ku mupira w’amaguru

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 2 Ukwakira 2017 saa 08:04
Yasuwe :
0 0

Igihugu cya Espagne ni kimwe mu bikomeye ku Isi by’umwihariko kikaba impamvu yo kurara amajoro ku bakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi bareba umukino urebwa n’amamiliyoni y’abantu uhuza Real Madrid na FC Barlebona, ariko bishobora guhinduka mu gihe cya vuba.

Urugamba rukomeje gukaza umurego Intara ya Catalogne isanzwe ibamo FC Barcelona irwanira kwigenga nk’igihugu, ikitandukanya na Espagne.

Iyi ntara iri mu Majyaruguru ya Espagne ituwe n’abaturage miliyoni 7.5 (imibare ya 2016) ikaba ifite ubuso bwa km² 32,108 . Izwi cyane kubera Umujyi wayo, Barcelona usanzwe ubamo n’ikipe ikomeye cyane ifite n’abakunzi benshi ku Isi, FC Barcelona.

Catalogne imaze igihe kinini isaba ko yakwigenda igatandukana na Espagne. Ishyaka riharanira ubwo bwigenge, Secesionismo catalán ryashinzwe mu 1922 ariko ryakomeye cyane kuva mu 2006 ndetse ritangiza urugamba rwo kwigenga.

Kuva mu 2009 hagiye habaho igeragezwa rya referendum bashaka kureba ko abaturage ba Catalogne bashyigikiye iki gitekerezo imibare ikagaragaza ko kugera muri 2011 abagera kuri 70% bashakaga ubwigenge naho 30% bashaka kuguma kuri Espagne.

Ubuyobozi bwa Catalogne bwagiye butegura referendum mu bihe bitandukanye ariko Espagne ntiyigeze yishimira icyifuzo cyo kwigenga kw’iyi ntara kugeza uyu munsi.

Mu bakunze kugaragaza ko bashyigikiye ubwigenge bw’iyi Ntara harimo n’abafite amazina akomeye ku Isi mu mupira w’amaguru nk’abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abandi.

Nyuma y’uko habayeho imyigaragambyo ikomeye kuri iki Cyumweru tariki 1 Ukwakira 2017 imbere ya Stade ya FC Barcelona ku mukino yari igiye gukina na Las Palmas muri shampiyona bigatuma babuzwa kwinjira muri stade umukino ukaba nta bafana barimo, hatangiye kwibazwa byinshi ku kizakurikira kwigenga kwa Catalogne.

FC Barcelona ishobora gusezera muri shampiyona ya Espagne

Mu gihe iyi Ntara ishyigikiwe n’ubuyobozi bwa FC Barcelona yaba ibonye ubwigenge byatuma itongera kwemererwa gukina La Liga, shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espagne yari imaze kwegukana inshuro 24.

Nubwo amaso y’abakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi batekereza cyane kuri FC Barcelona ahanini kubera ko kuva muri La Liga byaba ari iherezo ry’ubukeba bukomeye bwayo na Real Madrid bwatumaga umukino uzihuza ariwo urebwa na benshi ku Isi, si iyi kipe yonyine yava muri iyi shampiyona kuko na Espagnol Barcelona na Girona zose zo muri Catalogne zasezererwa.

Umuyobozi wa La Liga, Javier Tebas, aherutse gutangariza ikinyamakuru Marca ko amategeko yakubahirizwa aya makipe akagenda ariko ku giti cye avuga ko atifuza ko byaho kubera inyungu z’umupira w’amaguru.

Yavuze ko FC Barcelona ariyo yabihomberamo cyane ndetse ikaba yava ku ruhando rw’amakipe y’ibikomerezwa ku Isi, ubukungu bwayo busanzwe butameze neza bukagwa cyane ahanini kubera ko amafaranga atari make yinjizaga avuye ku mateleviziyo itaba ikiyabona.

FC Barcelona yakina he nyuma yo kuva muri La Liga?

Birashoboka ko FC Barcelona kimwe n’amakipe na Girona FC, Espagnol Barcelona n’andi atandukanye adasanzwe akomeye ariko aba mu Ntara ya Catalogne, yakora shampiyona yayo cyane ko hasanzweho amarushanwa atandukanye ategurwa na FCF (Catalan Football Federation) ariko akayoborwa na La Liga.

Bibayeho, byaba bivuze ko kugira ngo ikipe ikina iyi shampiyona ibone itike yo gukina amarushanwa nka UEFA Champions League na Europa League zajya zibanza guca mu majonjora nka shampiyona nshya mu gihe ubundi FC Barcelona yabonaga itike bitewe n’umwanya yarangijeho muri La Liga idakinnye amajonjora.

Birashoboka kandi ko FC Barcelona yakwerekeza gukina shampiyona y’u Bufaransa, Ligue 1 nk’uko Manuel Valls wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa akaba avuka muri Catalogne yabitangaje mu 2015. Aganira na Journal du Dimanche yagize ati “AS Monaco ikina Ligue 1 kuki FC Barcelona yo itakinamo?”

Ubusanzwe hari n’andi makipe adakina muri shampiyona z’iwabo nka Swansea City yo muri Wales ariko igakina muri shampiyona y’u Bwongereza, Premier League ndetse mu cyumweru gishize ibitangazamakuru bitandukanye byavuze ko na FC Barcelona ishobora kuyoboka iyi shampiyona ikunzwe kurusha izind ku Isi.

Ni bande bashyigikiye kwigenga kwa Catalogne?

Ikipe ya FC Barcelona ubwayo yamaze kwemeza ku mugaragaro ko ishyigikiye Intara ya Catalogne ndetse iherutse gutanga ko “izakomeza gutera ingabo mu bitugu ugushaka kwa rubanda nyamwinshi” ibicishije ku rubuga rwayo.

Benshi mu bahoze ari abakinnyi b’iyi kipe, abayobozi n’abakunzi bayo, bagiye bagaragaza ko bashaka ubwigenge bwa Catalogne by’umwihariko Pep Guardiola wayikiniye akayitoza akaba ubu atoza Manchester City mu Bwongereza we yagiye anakora ibiganiro bitandukanye bishishikariza abantu kurwana ku bwigenge bwabo.

Muri kamena uyu mwaka, Guardiola yagize ati “Umuryango mpuzamahanga ukwiriye gushyigikira Catalogne. Twagerageje inshuro 18 kumvikana ku masezerano ya referendum ariko buri gihe igisubizo kiza ari ‘oya’. Nta yandi mahitamo dufite uretse gutora. Turahamagarira imiryango mpuzamahanga kudushyigikira.”

Mu bandi bakunze kugaragaza ko biteguye kurwanira ishyaka iyi Ntara bavuga ko nta burenganzira ihabwa, ikandamizwa ndetse igafatwa n’ikiri mu bukoroni bwa Espagne, harimo myugariro wa FC Barcelona Gerard Pique, Alfonso Perez wahoze akinira FC Barcelona na real Madrid n’abadi.

Ingaruka ku ikipe y’igihugu ya Espagne

Myugariro Gerard Pique aherutse gutangaza ko mu rwego rwo kugaragaza ikimuri ku mutima ashobora kutazongera gukinira ikipe y’igihugu ya Espagne. Uretse gusezera ku giti cye, we n’abandi bakinnyi batandukanye bakomoka muri Catalogne bashobora kuva mu ikipe ya Espagne bakajya gukora ikipe y’igihugu cyabo mu gihe cyaba cyemewe.

Mu mazina akomeye y’abagenda harimo Pique, Jordi Alba, Aleix Vidal, Marc Bartra, Sergio Busquets, Serigio Roberto, Cesc Fabregas, Cristian Tello, Gerard Deulofeu na Bojan Krkić.

Kuba catalogne yakwigenga ndetse igatangiza ikipe y’igihugu siyo yaba ibikoze gusa kuko mu myaka ya vuba ibihugu nka Kosovo na Gibraltar byagiye bishyiraho amakipe akemererwa kwitabira amarushanwa ya FIFA n’aya UEFA ariko ntabwo ari ibintu bihita bibaho kuko habanza gukorwa amatora kandi byitezwe ko igihugu cya mbere cyayabangamira ari Espagne.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza