Kwamamaza

Inama za Jimmy Mulisa ku Mavubi zishobora gutuma yihimura kuri Ghana

Yanditswe kuya 28-08-2016 saa 17:02' na Manzi Rema Jules


COMMENTS: 5

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Jimmy Mulisa yatangaje ko mu gihe amaranye n’abakinnyi yabaganirije cyane abereka ko n’ubwo nta mahirwe bahabwa imbere ya Ghana, iki aricyo gihe kugirango bigaragarize amakipe akomeye babe na bo basohoka mu gihugu kandi akaba yizeye ko bizatanga umusaruro kuko n’ abakinnyi babyumvise neza.

Umwiherero w’Amavubi umaze icyumweru, abakinnyi bakora imyitozo mu gitondo na nimugoroba bitegura kujya muri Ghana gukina umukino wa nyuma mu itsinda H tariki 3 Nzeli i Accra mu guhatanira itike y’igikombe cya Afurika cya 2017.

Nubwo uyu mukino ntacyo uvuze mu kuba wafasha u Rwanda kubona iyi tike kuko icyizere cyarangiye ubwo rwatsindwaga ibitego 3-2 na Mozambique i Kigali, Jimmy Mulisa wahawe gutoza uyu mukino atangaza ko arimo kuganiriza abakinnyi cyane abereka inyungu bashobora gukura mu kwigaragaza imbere ya Ghana.

Yagize ati “Abakinnyi barabizi nta mahirwe duhabwa ndetse benshi bamaze gutangaza ko twatsinzwe tutaranakina. Nasabye abakinnyi kwirengagiza ibivugwa tukita ku kazi katuri imbere katoroshye. Ikindi nababwiye ko gukina na Ghana ifite abakinnyi bakurikirwa n’aba agent [abashinzwe gushakira amakipe abakinnyi] bakomeye, natwe bishobora kuba amahirwe umukinnyi wacu witwaye neza bakaba bamubona.”

Mulisa wakinnye ku mugabane w’u Burayi no muri Aziya nk’uwabigize umwuga, avuga ko kuba atari abakinnyi benshi b’u Rwanda basohoka mu gihugu ngo babone amakipe akomeye ari uko Akarere u Rwanda rurimo nta bashinzwe gushakira amakipe abakinnyi benshi bahagera bitandukanye n’Akarere ka Afurika y’u Burengerazuba n’Amajyaruguru.

Mulisa ufatanyije na Mashami Vincent gutoza Amavubi, ubu bari kumwe n’abakinnyi 26 basanzwe bakina muri shampiyona y’u Rwanda bikaba biteganyijwe ko abakina hanze barimo Sugira Ernest wa AS Vita Club, Tuyisenge Jacques wa Gor Mahia, Mugiraneza Jean Baptiste Migi wa AZAM FC na Haruna Niyonzima wa Yanga ari nawe kapiteni w’Amavubi bagomba gusanga abandi bitarenze kuri uyu wa Mbere.

Amafoto y’Abakinnyi b’Amavubi mu myitozo


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 7 Mutarama 2017
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved