00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impinduka zatangiye muri FERWAFA; Ruhamiriza Eric yakuyemo ake karenge

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 23 Gicurasi 2021 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Mbere y’uko haterana inama y‘Inteko Rusange ihuza abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bamwe mu bari abakozi b’iri shyirahamwe barimo Ruhamiriza Eric wayobora Komisiyo ishinzwe amarushanwa, yamaze kurekura izi nshingano.

Kuri iki Cyumweru Saa tatu n’igice z’amanywa, nibwo hatagenyijwe Inama y’Inteko Rusange y’abanyamuryango ba FERWAFA iza kubera kuri Hotel Lemigo.

Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2021 nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko Ruhamiriza Eric wayoboraga Komisiyo ishinzwe amarushanwa muri FERWAFA, yamaze kwegura kuri izi nshingano ze mbere y’uko Inama y’Inteko Rusange y’abanyamuryango b’iri shyirahamwe iterana kuri iki cyumweru.

Uretse amakuru yo kwegura ku nshingano ze, Ruhamiriza andi makuru avuga ko atari no mu Rwanda ko yamaze kugera muri Canada.

Aya makuru akivugwa, IGIHE yifuje kumenya ukuri kwayo maze ibaza bamwe mu nshuti za hafi za Ruhamiriza, bemeza amakuru avuga ko ari ukuri koko ko uyu mugabo atari mu Rwanda.

Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati “Nibyo Ruhamiriza Eric ntabwo ari mu Rwanda yerekeje muri Canada. Sinzi niba yaramaze kwegura ku nshingano ze ariko icyo nzi ni uko yamaze kugenda.“

Hari andi makuru avuga ko, abanyamuryango ba FERWAFA bashobora kweguza abandi bose bagize Komite Nyobozi y’iri shyirahamwe nyuma y’ubwegure bw’uwahoze ari Perezida waryo Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène weguye mu kwezi gushize.

Ruhamiriza Eric wayoboraga Komisiyo ishinzwe amarushanwa muri FERWAFA, arabarizwa muri Canada

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .