Impinduka muri APR FC: Kanyankore na Rwasamanzi bagizwe abatoza

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 26 Nyakanga 2016 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

APR FC yamaze gutangaza ku mugaragaro ko Kanyankore Yaoundé ariwe mutoza mukuru usimbura umunya-Tunisia, Nizar Khanfir wahoze ayitoza akaza gusezera.

Kanyankore watoje Rayon Sports, Kiyovu Sport, Vital’o y’i Burundi n’andi makipe atandukanye azaba yungirijwe na Yves Rwasamanzi watozaga Kiyovu Sport.

Uyu mwanya Rwasamanzi yahawe wari ufitwe na Rubona Emmanuel, mu gihe umutoza w’abazamu mushya yabaye Mugisha Ibrahim wari mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Mu zindi mpinduka zagaragaye ni uko Kazungu Clever wari umenyerewe mu itangazamakuru ryo mu Rwanda yagizwe umuvugizi w’ikipe.

Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Kalisa Adolphe, yabwiye abanyamakuru ko bahisemo Kanyankore kubera uburyo amakipe yatoje mu gihe cyashize yakinaga umukino uryoheye ijisho; bitandukanye n’abatoza iyi kipe y’ingabo z’igihugu yari isanganywe ‘batsindaga ariko batagaragaje umukino mwiza’.

Yves Rwasamanzi watozaga Kiyovu Sport niwe mutoza wungirije
Kanyankore niwe mutoza mukuru wa APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza