00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu Rafael York yavuye mu mwiherero w’Amavubi ari muri Kenya

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Ugushyingo 2021 saa 05:02
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryanyomoje amakuru avuga ko Rafael York yashwanye na bagenzi be bigatuma ava mu mwiherero w’Amavubi ari muri Kenya, ritangaza ko impamvu yagiye muri Suède ari uko hari inshuti ye ya hafi yitabye Imana.

Rafael York ukina mu kibuga hagati asatira izamu ntabwo azagaragara mu mukino u Rwanda ruzakirwamo na Kenya ku wa Mbere, tariki ya 15 Ugushyingo 2021, nyuma y’uko yasize bagenzi be i Nairobi agahita asubira muri Suède.

York usanzwe ukinira AFC Eskilstuna, yari mu bakinnyi b’Amavubi berekeje muri Kenya ku wa Gatanu, ariko yahise afata indege ajya muri Suède nyamara byari biteganyijwe ko azasubirayo ku wa Kabiri, tariki ya 16 Ugushyingo.

Mu itangazo FERWAFA yashyize hanze kuri iki Cyumweru, yavuze ko impamvu uyu mukinnyi yavuye mu mwiherero w’Amavubi ari uko hari inshuti ye ya hafi yitabye Imana.

Iti "FERWAFA iramenyesha Abanyarwanda bose ko umukinnyi mpuzamahanga Rafael York yavuye mu mwiherero w’Amavubi agasubira muri Suède kubera ibyago byo kubura inshuti ye ya hafi cyane."

Yakomeje igira iti "FERWAFA iboneyeho umwanya wo kunyomoza ibyavuzwe mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse n’imbuga nkoranyambaga kuko nta kibazo na kimwe uyu mukinnyi afitanye na bagenzi be, abatoza ndetse n’ubuyobozi bwa FERWAFA."

Hari amakuru yavugaga ko York yaba yarashwanye na bagenzi be kubera kwima Sugira Ernest nimero 16 uyu rutahizamu asanzwe yambara mu Ikipe y’Igihugu.

Bivugwa ko kandi ngo yaba yarabajije abatoza niba nta bandi ba rutahizamu Ikipe y’Igihugu ifite, bikaba byarakiriwe nabi.

Rafael York yahamagawe bwa mbere mu Amavubi muri Kamena ubwo hitegurwaga imikino ibiri ya gicuti Ikipe y’Igihugu yahuyemo na Centrafrique.

Gusa, icyo gihe ntiyitabiriye ubutumire ndetse ubwo yageraga mu Ikipe y’Igihugu muri Kanama, yasibye imikino ya Mali na Kenya kubera ko yari atarabona ibyangombwa bimwemerera gukinira u Rwanda.

Byamusabye gutegereza umukino w’umunsi wa gatatu wo mu Itsinda E ubwo u Rwanda rwari rwakiriye Uganda mu Ukwakira, akina igice cya mbere gusa nka rutahizamu anyura ibumoso.

Icyo gihe, umutoza Mashami yanenzwe ku buryo yasimbuje uyu mukinnyi byagaragaraga ko ari mu bari gukina neza ndetse hari amakuru yavugaga ko Rafael York atishimiye icyo cyemezo n’uburyo yakinishijwe ku mwanya adasanzwe akinaho.

Ubwo u Rwanda rwatsindwaga na Mali ibitego 3-0 ku wa Kane, tariki ya 11 Ugushyingo 2021, Rafael York yabanje mu kibuga asimburwa na Nishimwe Blaise ku munota wa 65.

York yiyongereye kuri Haruna Niyonzima wagize impamvu z’umuryango, Bizimana Djihad ufite ikarita itukura, Imanishimwe Emmanuel wavunitse na Nsengiyumva Isaac urwaye COVID-19 nk’abakinnyi Amavubi azaba adafite ku mukino wa Kenya.

Uyu mukino w’umunsi wa nyuma (wa gatandatu) wo mu Itsinda E nta byinshi uvuze ku Rwanda rwa nyuma n’inota rimwe mu gihe Kenya ifite amanota atatu ku mwanya wa gatatu.

FERWAFA yavuze ko Rafael York yagize ibyago bigatuma asiga bagenzi be muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .