00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu Rafael York atazakinira u Rwanda bwa mbere kuri Mali

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Kanama 2021 saa 08:27
Yasuwe :
0 0

Rafael York ukinira Eskilstuna mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède ntabwo azakina umukino u Rwanda ruzahuramo na Mali tariki ya 1 Nzeri kubera ko atarabona ibyangombwa byuzuye bibimwemerera, gusa byitezwe ko ashobora gukina uwa Kenya tariki ya 5 Nzeri.

Ikipe y’Igihugu izakina n’iya Mali ndetse n’iya Kenya mu mkino ibiri ibanza yo mu itsinda E ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Ku wa Gatanu, umutoza Mashami Vincent yatangaje abakinnyi 23 azifashisha ku mukino wa Mali batarimo Rafael York ukina muri Suède ariko akaba azahurira n’abandi muri Maroc.

Ni ku nshuro ya kabiri Rafael York w’imyaka 22 ahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ariko ntarayikinira. Muri Kanama uyu mwaka, yahamagawe ku mikino ya gicuti na Centrafrique, avuga ko arwaye COVID-19 nubwo yakiniye ikipe ye muri shampiyona.

Umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Karangwa Jules, yavuze ko uyu mukinnyi azasanga bagenzi be muri Maroc, ariko atazakina umukino wa Mali kubera ko atarabona ibyangombwa byuzuye bimwemerera gukinira Amavubi birimo na pasiporo y’u Rwanda.

Ati “Rafael York arahari, gusa bitewe n’uko ku mukino wa Mali ibyangombwa bisabwa kugira ngo umukinnyi akine umukino bizaba bitaraboneka, ni ukuvuga pasiporo yatanzwe n’urwego rubishinzwe mu gihugu atayifite, birasaba ko ahura n’abandi muri Maroc hanyuma bakamufotora ndetse banafata n’ibikumwe bye nk’uko bisanzwe hanyuma agahita akina umukino wa Kenya.

Biteganyijwe ko York azagera muri Maroc akoresheje pasiporo ya Suède kuko Abanya-Suède bemerewe kwinjira muri Maroc nta visa bisabye.

Nyuma yo kuhagera ni bwo hazihutishwa ibyo kumushakira ibyangombwa kugira ngo akine umukino wa Kenya uzaba tariki ya 5 Nzeri i Kigali.

York Rafael yavutse ku babyeyi bakomoka muri Afurika barimo nyina w’Umunyarwandakazi na se ukomoka muri Angola, tariki 17 Werurwe 1999 i Gavle muri Suède.

Yatangiye umupira w’amaguru ubwo yari mu ikipe y’abato ya Bryanas IF ayivamo yerekeza muri Sandvikens IF ari na ho yatangiye kumenyekana nk’umukinnyi ufite ejo hazaza heza.

Kuva mu 2014, York yahise azamurwa muri Sandvikens IF ayikinira imikino 38 atsindamo ibitego bitandatu, ubu akaba ari umukinnyi wa AFC Eskistuna ikina Icyiciro cya Kabiri muri Suède.

Mu 2015 ni bwo yahamagawe mu ikipe y’Igihugu ya Suède y’Abatarengeje imyaka 16, ayikinira imikino itandatu kugeza mu 2016. Nyuma yakiniye Suède y’Abatarengeje imyaka 19 na yo ayikinira imikino 11 atsindamo igitego kimwe.

Rafael York ntarabona ibyangombwa bimwemerera kuba yakinira u Rwanda
York wakiniye Suède mu bakiri bato, ashobora gukinira u Rwanda bwa mbere ku mukino wa Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .