00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu Kwizera Olivier yahamagawe mu Amavubi n’icyatumye Usengimana ava mu mwiherero

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Kanama 2021 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru, Mashami Vincent, yavuze ko impamvu yahamagaye Kwizera Olivier ari ukugira ngo bamugarurire icyizere nk’umunyezamu ufite impano, aho kumutererana mu bibazo yahuye na byo kuva kera.

Ubwo Mashami Vincent yahamagaraga Ikipe y’Igihugu yitegura amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, benshi batunguwe no kubona Kwizera Olivier ku rutonde nyamara yari amaze ibyumweru bitatu gusa asezeye ku mupira w’amaguru.

Gusa, urutonde rw’Amavubi rwagiye hanze hashize amasaha abiri Kwizera Olivier asabye imbabazi ndetse atangaje ko yisubiyeho ku cyemezo cyo guhagarika gukina umupira w’amaguru.

Mu kiganiro yagiranye n’abashinzwe itangazamakuru mu Ikipe y’Igihugu, umutoza Mashami Vincent yavuze ko impamvu yongeye guhamagara uyu munyezamu ari uko afite impano ndetse akaba akeneye kwitabwaho, aho gutereranwa.

Ati “Ni byo, ntabwo abantu bari kubivugaho rumwe, ariko icyo navuga ni uko Olivier [Kwizera] ni umukinnyi mwiza, wenda wagize ibibazo bitandukanye. Si ubwa mbere yaba abigize kuko kuva kera abataramukurikiraga ni ibibazo yagiye agira, ariko bitamuturutseho ariko na none byagize ingaruka ku buzima bwe.”

Yakomeje agira ati “Impano afite nta wayishidikanyaho, ariko na none nk’Abanyarwanda tugomba kugira umutima ubabarira, ntabwo twahora gusa duhana cyangwa duca imanza.”

“Olivier ni Umunyarwanda, ni umukinnyi w’umupira w’amaguru, afite byinshi, impano arayifite kandi nta wuyishidikanyanya. Nta mpamvu yo kumwangisha abandi cyangwa kumucira imanza, si ko kumwubaka cyangwa gutuma aba umugabo kandi ntitwamugira igicibwa. Ni igihe cyiza cyo kumwegera ngo tumuhanure.”

Agaruka kuri myugariro Usengimana Faustin wamaze kuva mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu, Mashami yavuze ko uyu mukinnyi yamubwiye ko amaze iminsi arwaye ndetse imbaraga afite zitamwemerera gukora imyitozo.

Ati “Ni umukinnyi wari wahamagawe, ariko turaganira, ambwira ko yumva atameze neza mu mubiri, yari amaze iminsi arwaye mu bitaro, ko atarashobora gutora agatege. Yavuze ko atameze neza ku buryo yakora imyitozo mu Ikipe y’Igihugu kuko imbaraga zitaraza neza kubera ko akiri ku miti, twagombaga kumwumva nk’umuntu kuko mbere na mbere umukinnyi ni we wiyumva.”

Mashami yavuze kandi ko batangiye koherereza ubutumire abakinnyi bakina hanze ku buryo bategereje ko amakipe yabo asubiza.

U Rwanda ruzabanza kwakirwa na Mali mu mukino uzabera mu Mujyi wa Agadir muri Maroc ku wa 1 Nzeri mu gihe ruzakira Kenya nyuma y’iminsi ine. Ibi bihugu uko ari bitatu biri mu itsinda E hamwe na Uganda.

Kwizera Olivier yahamagawe mu Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' amaze ibyumweru bitatu atangaje ko yasezeye gukina
Kwizera ari gukorana n'abandi imyitozo mu gihe Amavubi ari kwitegura imikino ya Mali na Kenya
Umutoza Mashami Vincent yavuze ko Kwizera akeneye kwitabwaho aho gutereranwa
U Rwanda ruzabanza kwakirwa na Mali mbere yo kwakira Kenya i Kigali
Usengimana Faustin (ubanza iburyo) yamaze kuva mu mwiherero w'Amavubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .